RFL
Kigali

Davido yaguze umukufi uhenze ukoze mu gikeri nyuma y'uko Burna Boy yamubwiye ko afite ijwi nk'iry'igikeri!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2021 10:15
0


Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria yongeye guca igikuba ubwo yerekanaga umukufi yaguze ukoze mu ishusho y'igikeri bitangaza benshi ndetse bibaza ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri Burna Boy uherutse kuvuga ko uyu musore aririmba nk'igikeri.



David Adeleke uzwi nka Davido mu muziki yongeye kuba yabyutsa intambara y'amagambo hagati ye n'umuhanzi Burna Boy ubwo yerekanaga umukufi ukoze mu muringa(Silver Chain) ufite ishusho y'igikeri yaguze.Ibi byatumye abafana be n'abandi bakurikirana hafi umuziki wa Nigeria bavuga ko yabikoze yihenura kuri Burna Boy wamusebeje avuga ko Davido afite ijwi ry'igikeri.


Si ibanga ko aba bahanzi b'ibyamamare bombi Davido na Burna Boy badacana uwaka ndetse baranabyeruye babivuga no mu ndirimbo zabo no mu bitangazamakuru.Ubwo Davido yasohoraga Album yise 'A Good Time' muri 2019 Burna Boy yabajijwe icyo ayitekerezaho dore ko yariri guca ibintu hirya no hino maza Burna Boy asubiza ati ''Nta jambo njya numva iyo Davido ari kuririmba kuko aririmba nk'igikeri".


Ibi byateye intambara y'amagambo hagati yaba bahanzi ubwabo bigera no mu bafana babo aho wasangaga abafana ba Burna Boy bibasiye aba Davido ku mbuga nkoranyambaga.Ntibyatinze Davido asohora indirimbo yise 'F.E.M' yasubizaga Burna Boy amubwirako kuba yaravuze ko ijwi rye ari nkiryi gikeri ritamubuza kumwinjiriza akayabo.


Mu masaha macye ashije Davido akoresheje Twitter yerekanye umukufi ukoze mu ishusho y'igikeri avuga ko aribwo akiva kuwugura kandi yawutanzeho amafaranga menshi.Ibi byatumye abamukurikirana batangira kumubaza niba yaba yawuguze kuko Burna Boy yamugereranije n'igikeri.


Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga rurageretse hagati ya bafana ba Davido na Burna Boy aho bari guterana amagambo.Ku ruhande rwa bafana ba Burna Boy bari kuvuga ko ibyo Davido yakoze ari ubwana naho abafana ba Davido bo babigize urwenya bati ''Burna Boy ntaziko atasebya udaseba nka Davido".Amagambo y'urwenya azwi nka Memes ku mbuga nkoranyambaga niyo abanigeriya benshi bari gukoresha berekana ko Davido yihenuye kuri Burna Boy.


Src:www.dailyafrica.com,www.naijapals.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND