RFL
Kigali

Kiyovu Sport yatsinzwe na Rutsiro inzozi z’igikombe zirangirira ku Mumena, Gasogi itenguha abakunzi bayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/05/2021 18:41
1


Igitego cya Nova Bayama cyashyize iherezo ku nzozi za Kiyovu Sport zo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, nyuma yo gutsindirwa ku Mumena na Rutsiro FC ibitego 2-1, mu gihe Rayon Sports yazamutse mu itsinda ari iya mbere nyuma yo kunganya na Gasogi United 1-1.



Uyu mukino watangiye Rutsiro FC igaragaza imbaraga n'inyota yo gufungura amazamu, binyuze kuri rutahizamu Ndarusanze, Mutsindo Claude na Romami Frank wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Kiyovu Sport itari ifite ba rutahizamu bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Saba Robert na Babuwa Samson, yogowe cyane no kugerageza gutera mu izamu kuko byasabaga abakinnyi bakina mu kibuga hagati no ku mpande kugerageza amashoti agana mu izamu.

Nyirinkindi Saleh na Bonane Janvier bakomeje kugerageza uburyo imbere y'izamu rya Rutsiro, ariko ubwugarizi n'umunyezamu Dukuzeyezu Pascal bakomeza guhagarara neza birwanaho.

Rutsiro yagaragaje umukino mwiza kurusha Kiyovu Sport yagerageje uburyo butandukanye bwo kubona igitego ariko amahirwe ntiyabasekeye.

Ibintu byahinduye isura ku munota wa 37 ubwo Iraguha Hadji yafunguraga amazamu atsindira Rutsiro igitego cya mbere.

Iminota 45 yarangiye Rutsiro iri imbere n'igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 3.

Ku mupira wari uhinduwe na Bonane, Nkoto Karim yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina baramutega umusifuzi ahita atanga penaliti.

Penaliti yatewe neza na Nkoto Karim wishyuriye Kiyovu Sport, amakipe ajya kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports isatira cyane ndetse ihusha uburyo butandukanye mu minota 45 y’igice cya kabiri, buba bwatanze umusaruro w’ibitego birenze kimwe.

Rutsiro FC itigeze igaragaza igihunga na gicye imbere ya Kiyovu, yakomeje kwihagararaho ndetse ikina umukino mwiza, inahusha uburyo butandukanye bwo gutsinda ibitego.

Umutoza wa Rutsiro FC, Bisengimana Justi yakoze impinduka ashyira mu kibuga kapieni w’iyi kipe Nova Bayama, hasohoka Romami Frank.

Uyu mukinnyi winjiye mu kibuga asimbuye yabereye inyenyeri yamurikiye abaturage b’i Rutsiro, kuko yahinduye ibintu mu kibuga ikipe yongera gusatira izamu rya Kiyovu Sport cyne.

Ku munota wa 88' Rutsiro FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nova Bayama, kiyihesha itike ya ¼, gishyira iherezo ku nzozi z’igikombe za Kiyovu Sport uyu mwaka.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Rutsiro FC itsinze umukino ku bitego 2-1, ihita ikatisha itike ya ¼, Kiyovu Sport uirasigara.

Rutsiro FC yatsinze Kiyovu umukino wa kabiri wikurikiranya kubera ko n’ubanza yari yayitsindiye i Rubavu igitego 1-0.

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Rayon Sports na Gasogi United zaguye miswi 1-1, mu mukino wabonetsemo penaliti ebyiri.

Muri iri tsinda Rayon Sports yazamutse iriyoboye n’amanota 9, mu gihe Rutsiro FC yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 8 inganya na Gasogi, gusa yo ikaba yaratsinzwe ibitego bicye ugereranyije n’ibyo Gasogi yatsinzwe, kuko Rutsiro ifite umwenda w’igitego 1, mu gihe Gasogi ifite umwenda w’ibitego 2, mu gihe Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.

Mu yandi matsinda, APR FC yatsinze Gorilla ibitego 3-0, Bugesera FC itsinda Muhanga 2-0.

Inzozi za Kiyovu Sport zo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka zarangiriye ku Mumena

Gasogi United yagiye mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Rayon Sports yazamutse ari iya mbere mu itsinda n'amanota 9 

Rutsiro FC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sindayiheba Bosco2 years ago
    Mbega itsinda? Iri niryo bise itsinda ry'urupfu kbs. Tekereza ikipe yambere kuba yari ifite amanota 9 iyanyuma ifite 7.





Inyarwanda BACKGROUND