RFL
Kigali

Urubanza ruregwamo abarimo umuraperi Jay Polly bitabye Urukiko

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/05/2021 17:46
0


Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki nka Jay Polly na bamwe muri bagenzi be baherutse gutabwa muri yombi bitabye urukiko kuri uyu wa Mbere.



Ifungwa rya Jay Polly na bagenzi be ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko aho Jay Polly na bagenzi be bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Nyuma y’uko Jay Polly na bagenzi be bafashwe, bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.           

      Jay Polly ahakana icyaha aregwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 byari biteganyijwe ko n’ubundi Jay Polly n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Uretse Iyamuremye Jean Clement murumuna wa Jay Polly wemera ko yari abitse ibiyobyabwenge, abandi bose bahakanye ibyaha, bahamya ko bagambaniwe.

Murumuna wa Jay Polly n’abandi babiri bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, umucamanza yanzuye ko urubanza rwabo ruzasomwa ku itariki 20 Gicurasi 2021 aho bazaba baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND