Kigali

Ibitaro bya King Faisal bigiye kuvugururwa ku nkunga ya Miliyoni 14 z'amadorali byahawe na Banki yitwa TDB

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 15:56
0


Banki y'ubucuruzi n'iterambere muri Afrika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo (Eastern and Southern African Trade and Development Bank - TDB) imaze gutangaza ko igiye gufasha kwagura no kuvugurura ibitaro bya King Faisal aho yabihaye inkunga ingana na miliyoni 14 z'amadolari zizayifasha muri ibyo bikorwa bizafata imyaka 6 ibi bitaro bivugururwa bushya.



Ubusanzwe ibitaro bya King Faisal (KFH) bifite ibitanda 160 byakira abarwayi barwariyemo, bikaba byarubatswe mu Rwanda mu mwaka wa 1987 na 1991 ku nkunga ya Saudi Fund for Develepment. Ku nkunga ibi bitaro byahawe na 'Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB)', birifuza kubaka ibyumba 45 byo kuzajya bisuzumirwamo abarwayi baje babigana baturutse impande zitandukanye za Africa.

Banki y'ubucuruzi n'iterambere muri Afrika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo ikaba yateye inkunga ibitaro bya King Faisal ibiha amafaranga angana na Miliyoni 14 z'amadolari (Hafi Miliyari 14 z'amanyarwanda) azafasha kwagura no kuvugurura ibi bitaro yaba ari aho abarwayi baryama, bakirirwa n'aho banyura.

Iyi nkunga kandi ikazafasha mu kubaka ahazajya hakorerwa ubushakashatsi ndetse inavugurure ibijyanye n'amashanyarazi. Ibitaro bya King Faisal (KFH) bikaba biri mu guteza imbere inkingi ya 4 ya Rwanda's Health Sector Strategic Plan IV igamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage muri rusange.

Nk'uko umuyobozi ushinzwe imari muri Banki y'ubucuruzi n'iterambere muri Afrika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo Admassu Tadesse yabitangaje yavuze ko ibitaro byitiriwe umwami Faisal bigiye gukomeza gukora neza kurushaho no gutanga serivisi z'ubuzima nziza ku banyarwanda bose. Yanavuze ko kandi bahaye iyi nkunga ibi bitaro bitewe n'uko byahuye n'ibihe bitoroshye muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Corona Virus.

Micheal Awori, Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Ubucuruzi n'Iterambere muri Afrika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo yagize ati "Inkunga twahaye ibitaro bya King Faisal yanyuze muri Banki ya Kigali (BK) izafasha ibi bitaro gukomeza guhangana n'icyorezo cya Covid-19 ndetse binakomeze gufasha ababigana ku buryo bwiza kandi bwihuse".

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof.Milliard Derbew yishimiye inkunga bahawe agira ati ''Kubaka ibyumba bizajya byigishirizwamo n'ibizajya bikorerwamo ubushakashatsi bizafasha abaganga bacu gukomeza gutera imbere mu bijyanye n'ubuvuzi, bizanafasha u Rwanda kuba rwabasha gutanga inkunga ikomeye mu buvuzi ku rwego mpuzamahanga''.

Banki y'ubucuruzi n'iterambere muri Afrika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1985 aho itanga ubufasha muri Guverinoma n'abakiliya bayo mu bintu byinshi bitandukanye birimo ibikorwa by'iterambere n'ubucuruzi. Iyi nkunga iyi banki yahaye ibitaro bya King Faisal, yatanzwe ku bufatanye n'ikigo cya Rwanda Biometric Center, RBC.


Ibitaro bya King Faisal bigiye kuvuguruwa ku nkunga ya TDB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND