RFL
Kigali

Mr Eazi uri mu Rwanda yasohoye amashusho y’indirimbo ya Gatanu iri kuri EP –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 16:41
0


Umuhanzi wubakiye umuziki we ku njyana ya Afropop, Mr Eazi uri mu Rwanda yasohoye amashusho y’indirimbo ye Gatanu yise ‘E Be Mad’ kuri Ep ye nshya yise ‘Something Else’.



Ep ye iriho indirimbo eshanu; ‘The Don’, Love for you’, ‘Cherry’ yakoranye n’umunya-Kenya Xinia Manasseh, ‘Saudi Arabia’ na ‘Ebe Mad’.

Muri Mutarama 2021, nibwo Mr Eazi yatangaje Ep (Extended Play) ye yise ‘Something Else’, atangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize kuva tariki 19 Gashyantare 2021, abinyujije mu rubuga rwe yise Empa Africa rugamije kuzamura impano z’Abanyafurika.

Empa Africa, ni urubuga Mr Eazi yafunguye agamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, ngo impano zabo zimurike. Umuhanzi Joe Boy wataramiye i Kigali mu 2020, ni umusaruro w’uru rubuga, Mr Eazi avuga ko yitezeho guhindura umuziki wa Afurika.

EP ye yise ‘Something else’ iriho indirimbo nka ‘Don’ yakozweho n’abarimo Killertunes na E Kelly. Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Mr Eazi yavuze ko yamaze hafi umwaka urenga akora ku rubuga rwe yise Empa Africa ntiyongera kubona umwanya wo gukora indirimbo.

Ati “Nta mwanya nabonaga wo gukora indirimbo. Iyi ndirimbo ni umusaruro wa Kel P na Killertunes, bakomeje kunsanga mu Mujyi wa Accra kugeza ubwo nkoze ‘The Don’. Byatumye nongera gufungura imiryango ya studio.”

Uretse Producer Killertunes na E Kelly, iyi Ep yanakozweho n’abarimo Spellz, Blaq Jerzee, Kel P, Jaylon na Manasseh.

Uyu muhanzi amaze iminsi anategura Album ye ya Gatatu yise ‘Life is Eazi, Vol.3’. Ni nyuma yo gusohora Album ‘Life Is Eazi, Vol. 1 - Accra to Lagos’ mu 2017 na ‘Life Is Eazi, Vol. 2 - Lagos to London’ mu 2018.

Mr Eazi uri mu Rwanda afitanye indirimbo n’abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo ‘Lento’, Major Lazer, umuhanzikazi wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo ‘Oh My Gawd’.

Mu minsi ishize, yasuye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.

Mr Eazi yaganiriye n'abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.

Mr Eazi azaririmba mu mukino wo gufungura imikino ya Basketball. Ni ku nshuro ya kabiri, agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’uko mu 2017 ahakoreye igitaramo gikomeye.

Yataramiye i Kigali tariki 07 Nyakanga mu gitaramo yahuriyemo n’itsinda rya Charly&Nina ryasenyutse burundu, Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Neptunez Band.

Mr Eazi yaririmbye mu gitaramo ‘Liberation Day Concert’ cyateguwe na Rock Events, cyacuranzemo Dj Miller witabye Imana na Dj Marnaud. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba muri Kigali Convention Centre.

Mr Eazi yagiranye n’ikigo Kigali International Financial Centre ndetse na African Leadership University (ALU). Yanditse avuga ko yishimiye buri kimwe cyose yabonye muri iyi Kaminuza.

Mr Eazi witegura kuririmba mu mikino ya Basketball iri kubera mu Rwanda yasohoye amashusho y’indirimbo ya Gatanu kuri EP ye Mr Eazi afite umushinga yise Empa Africa uri gufasha abarimo Joe Boy ugezweho muri iki gihe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'E BE MAD' Y'UMUHANZI MR EAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND