RFL
Kigali

Abakobwa bamaze gufunguka mu mutwe: Snoop Dogg na Kevin Hart bavuze ku mukobwa utwite wateye ivi akambika impeta umusore bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 15:09
0


Ifoto iri guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni foto y'umukobwa utwite watereye ivi umusore amusaba ko babana ubuziraherezo. Ibi byatangaje abantu benshi dore ko bitamenyerewe kubona umukobwa wambika impeta umusore.



Iyi foto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye bwa mbere ku rubuga rwa Twitter aho uwayishyizeho witwa Amayiah Woods yagize ati "Ese ibi murabibona gute uyu mukobwa yakoze kuba yatereye ivi (Proposed) umusore amusaba ko babana? Ese birakwiriye?". Ibi byahise bishoza impaka mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga hibazwa niba koko ibyo bikwiriye muri iki gihe.

Ibi byavuye kuri Twitter bigera kuri Instagram aho abakoresha uru rubuga benshi bashyizeho iyi foto bibaza impamvu umukobwa utwite yakwambika impeta umusore. Ibinyamakuru byinshi byagarutse kuri iyi nkuru, ndetse na INYARWANDA ntiyatanzwe kuko ari twe kinyamakuru cya mbere mu Rwanda cyayibagejejeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

N'ubwo mu by'ukuri ntawuzi neza aba bantu bagaragara ku ifoto, gusa ntibyabujije abantu gukomeza kuyibazaho. Mu bakomeje kuyibazaho no kuyitangaho ibitekerezo harimo n'abantu b'amazina azwi cyane ku Isi barimo na Snoop Dogg wavuze ko abakobwa bamaze gufunguka mu mutwe. Mu bigaragarira amaso, umukobwa wateye ivi, ni umukobwa w'umwiraburakazi utwite akaba yateye ivi maze asaba umusore ko babana.

Ku ruhande rw'uyu musore wambitswe impeta y'urukundo ku ifoto aragaragara ko yari yishwe n'amarangamutima yari yamusaze nk'uko bigaragara mu ifoto. Iyi foto kandi yatangiwe gukoreshwa mu bisetso bizwi ku mbuga nkoranyambaga nka 'Memes' aho batangiye kwandikaho amagambo atandukanye bavuga ko abasore bose bagafatiye urugero kuri uyu wemeye kwambikwa impeta n'umukobwa.

Ibyamamare bitandukanye nabyo byinjiye muri izi mpaka bitangira kwerekana icyo bitekereza kuri iyi foto. Ikirangirire Snoop Dogg yerekanye iyi foto maze avuga ko abakobwa bamaze gufunguka mu mutwe aho batagitegereza ko abahungu ari bo babambika impeta ahubwo ko nabo ubwabo babikora. Umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart we yagize ati "Basore mwese mumenye agaciro kanyu mureke abakobwa babambike impeta kuko nibo babakeneye cyane".

Iyi foto uretse ko kuri bamwe yabasekeje cyane abandi ikabatangaza gusa nkuko abakoresha imbuga bkoranyambaga benshi babigaragaje abenshi ba basore bishimiye iyi foto ndetse banavuga ko ibi ari byo bikwiriye nyamara abakobwa bo bamaganiye kure ibi bavuga ko ugomba kwambika impeta ari umusore.Kuri ubu ikinyamakuru The Jasmine Brand cyo muri Amerika cyatangaje ko kigiye gukurikirana iby'iyi couple iri kuri iyi foto bamenye iby'urukundo rwabo nicyatumye umukobwa afata iya mbere agaterera ivi uyu musore.


Uyu mukobwa yakoze agashya ashinga ivi ku butaka asaba umusore bakundana kuzarushinga


Snoop Dogg avuga ko abakobwa bamaze gufunguka mu mutwe


Kevin Hart ni umwe mu bagize icyo bavuga ku mukobwa wagaragae yateye ivi

Src:www.thejasminebrand.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND