RFL
Kigali

PNL 2021: Musanze na Mukura zipakiye ibikapu, Police FC izamuka yemye: Uko imikino yo mu itsinda C na D yarangiye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2021 20:59
0


Musanze itsinze As Kigali ariko ntibyari bihagije ko yerekeza mu cyiciro cy'amakipe ashaka shampiyona.



Imikino 6 yo mu matsinda yarangiye yasize amakipe 4 yo mu itsinda C na D ariko akomeje mu cyiciro gikurikiraho.

Mu Itsinda C, As Kigali yatsinzwe na Musanze ku mukino bari bakiriye ibitego 2 kuri kimwe ibitego byatsinzwe na Samson Irokan Ikechukwu na Niyitegeka Idrissa, As Kigali itsindirwa na Aboubakar Lawal, mu gihe Etincelles yaguye miswi na Police igitego 1-1 ibitego byatsinzwe na Antoine Dominic, Etincelles itsindirwa na Hassan Djibrine.

Amakipe yazamutse ni amakipe 2 yo mu mujyi wa Kigali, ariyo As Kigali yazamutse iyoboye itsinda n'amanota 12, Police izamuka ari iya 2 n'amanota 10, mu gihe Musanze na Etincelles zazinze ibikapu zikerekeza mu mikino y'amakipe 8 arwana no kutamanuka.


Musanze yihoreye ku kibuga cya Mumena 

Mu itsinda D, Mukura yongeye gutsindwa umukino yari yakiriye kandi ari uwa nyuma, umukino yatsinzwe na Marine ibitego 2-1 bya Mugenzi Bienvenue na Hakizimana Felecien Mukura itsindirwa na Munezero Dieuedone.  Espoir FC inganya na Sunrise igitego 1-1. 

Marine yazamutse ari iya mbere n'amanota 13, Espoir FC izamuka ari iya 2 n'amanoya 10 Sunrise na Mukura zizinga ibikapu zerekeza mu irushanwa ry'umusaraba aho zigiye guhangana no kutamanuka. 

Indi mikino isoza amatsinda A na B izaba ku munsi w'ejo Gorilla yakira APR FC As Muhanga yakira Bugesera FC naho Rayon Sports ihura na Gasogi United Rutsiro yakirwa na Kiyovu Sport.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND