Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze ifoto imugaragaza nk’umuntu uri gukina umukino wa Basketball, gusa byashyize abantu mu rujijo. Magingo aya benshi bamenye ibyo yararimo! Ahagana isaha ya saa Saba ni bwo amashusho y’iyi ndirimbo yahariwe iri rushanwa yashyizwe hanze.
Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie n’umuhanzi uri gukora cyane ndetse bitewe n’umurindi afite mu bikorwa bye yataziriwe izina rya ‘MUNYAKAZI”. Kuri yi nshuro uyu muhanzi nyuma yo gusinya amaseserano n’inzu y’imyidagaduro n’imikino’KIGALI ARENA’ afite agaciro ka miliyoni 150 za mafaranga y’U Rwanda yakoze mu ganzo afatanije n’umuraperi Dip Doundu Guis bakoze indirimbo y’ubahoriza irushanwa ryahuje imbaga y’ibyamamare haf yabyose byo ku Isi.
Ifoto ya Bruce Melodie yashyize ku rukuta rwe kuwa 15 Gicurasi 2021
Iyi ndirimbo yiswe ‘GAME ON” yasohotse iri kumwe n’amashusho
yayo gusa yahise isibwa haciye igihe gito ikurwa kuruba rwitwa BAL yari yashyizweho Ishyirwa kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie
Uyu muhanzi wakoreye mu ngata Bruce Melodie muri iyi
ndirimbo ni umuhanzi ufite izina rikomeye wo mu gihugu cya Senegal mu njyana ya
HIP HOP. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku bukaka bw’imikino ndetse n’uburyo
umuntu yagera ku ntsinzi abikesha gukora cyane no kudacika intege.
Hari aho Bruce Melodie yumvikana avuga ko ko ubutsinzi
buharanirwa ndetse akanaterurira mu ndirimbo imeze nk’igishakamba cya Kinyarwanda
agira ati ”Tera intamwe imbaraga ziguhe
gutsinda widohoka inzozi zawe zibe ibitego”. Ahandi aza yungamo agira ati ”Wizubara kugotwa ntabwo bitwika”
nk'imwe mu muvugo ziri gukoreshwa n’urubyiruko rw’iyi minsi.
Ku rundi ruhande iyi ndirimbo yahuriwemo n'ibi byamamare bibiri yahise ikurwa ku rubuga rwa YouTube rwa BAL gusa hashize amasaha agera kuri 2 ishyizwe hanze yahise ivanwaho ariko abantu benshi bari batangiye kuyihererekanya ndetse abandi batangiye kuyishyira ku nkuta zabo za Instagram, cyera kabaye yaje kugaruka iri kuruba rwa YouTube rwa Bruce Melodie.
Kanda hano urebe indirimbo ya Bruce Melodie bivugwa ko yahimbiwe BAL igiye kubera i Kigali
TANGA IGITECYEREZO