Nicole ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Nikolaos risobanura "intsinzi y’abaturage"
Hari abandika Nikole,Nickole,Nicolle,Nichole cyangwa Nicole bitewe n'igihugu.
.Bimwe mu biranga Nicole
-Nicole ni umukobwa urangwa no kugira umutima mwiza, ni umuhanga kandi usanga ari umuntu udasanzwe kuko akurura abantu bakamukunda kubera imico ye myiza.
-Agira ikinyabupfura , yanga umuntu urenganya undi kandi ntabwo yihanganira abantu babikora.
-Azi gucunga amafaranga , ntabwo apfusha ubusa usanga azi kwihambira agakora icyihutirwa.
-Yanga umuntu wica igihe kuko akunda gahunda no gukorana n’abantu bubahiriza igihe.
-Nicole ni umunyamahoro yunga abantu, usanga aba atuje mu byo akora kandi abyitayeho.
-Nicole usanga icyo agerageje gukora cyose akibasha.
Src:www.behindthename.com