RFL
Kigali

Kuva kuri Arsène Wenger kugera kuri J. Cole-Abakomeye mu ngeri zose bari mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2021 7:58
0


U Rwanda kuva mu Cyumweru gishize ucumbikiye abakomeye mu ngeri zose bitabiriye imikino ya Basketball Africa League 2021 n’Inama ya Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.



Imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) iratangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, izasozwa tariki 30 Gicurasi 201, ibera muri Kigali Arena.

Ni mu gihe Inama y’Ubuyobozi bushya bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yateranye kuva ku wa Gatanu yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021,

Iyi mikino n’iyi nama byahurije i Kigali ibyamamare mu ngeri zose barenga 150 barimo abakinnyi bakomeye b’umukino wa Basketball, abakinnye muri NBA, abahanzi bagezweho kandi bakomeye, abatoza, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi.

INYARWANDA igiye kugaruka kuri bamwe bamaze kugera i Kigali.

1. Arsène Wenger

Umufaransa wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akanayubakiramo amateka, Arsène Charles Ernest Wenger OBE watoje Arsenal igihe kirekire ubu arabarizwa mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Arsene Wenger yateye umugongo amakipe menshi yamwifuzaga ngo ayatoze afata umwanzuro wo kujya gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Arsene Wenger inshingano agiye gufasha FIFA bijyanye n’impinduka ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange.

Mu nshingano Arsene Wenger afite harimo izi zikurikira: Ni we ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Azayobora kandi agire inama akanama gashinzwe ibya tekiniki mu gufata imyanzuro mu mihindagurikire y’amategeko y’umukino. Azaba kandi ari mu kanama gashinzwe ubusesenguzi ku marushanwa ya FIFA.

Arsene Wenger, azajya agenera amasomo abatoza anashishikarize kandi akundishe abakinnyi umwuga w’ubutoza ikintu kizakemura ibibazo byinshi mu butoza.

2.Gianni Infatino

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, Gianni Infantino ari mu Rwanda.

Mu myaka itanu ishize nibwoGianni Infantino wari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi FIFA mu cyiciro cya kabiri dore ko icya mbere cyari cyarangiye ntawe ubashije kubona amajwi yasabwaga.

Gianni Infantino yavutse ku itariki ya 23 Werurwe 1970 mu Busuwisi akaba afite inkomoko mu Butaliyani.

Tariki 19 Gashyantare 2021, Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Infantino yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha Akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA ishyizemo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y'Epfo.

Iki cyicaro kandi kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward Programme watangijwe mu 2016.

Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ndetse na Afurika y'Epfo.

3.Mohombi

Umunyamuziki w’Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mohombi Nzasi Moupondo [Mohombi] nawe ari mu bari mu Rwanda.

Mohombi wakunzwe mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki14 Gicurasi 2021, avuga ko ari mu nzira yitabiriye imikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL).

Yagize ati “Reka tugende. Kigali. The Bal.” Uyu muhanzi yari yabanje gushyira ifoto kuri Instagram igaragaza ko imikino ya Basteball igiye kubera i Kigali n’uko umuntu ashobora kugura amatike yo kureba iyi mikino itangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.

Ifoto yashyize kuri Instagram imugaragaza ari mu ndege yambaye agapfukamunwa, yahagarukiye ku kibuga cy’indege N'Djili International Airport and Kinshasa International Airport, aza mu Rwanda.

Uyu muhanzi uzaririmba mu mikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL), ni umunye-Congo w’Umunya-Suede. Ni umunyamuziki, umwanditsi w’indirimbo w’umuhimbyi.

Yakuriye mu gace ka Norsborg i Stockholm. Yavutse tariki 17 Ukwakira 1986, yujuje imyaka 34 y’amavuko, aresha na 1.94 m.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu, Mohombi yakoze imyitozo n’itsinda rizamucungira aririmba mu mikino ya BAL. Uyu muhanzi yashyize amashusho kuri Instagram anamenyesha umuhanzi Peter Okoye wo muri Nigeria bafitanye umushinga w’indirimbo mu mpeshyi ya 2021.

Uyu muhanzi yanagaragaje ko amashusho ari gukina Cricket n’abandi.

      
4.Mr Eazi

Mr Eazi yageze mu Rwanda afite gahunda nyinshi zirimo no gusura ibigo bitandukanye.

Mu minsi ishize, yasuye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.

Mr Eazi yaganiriye n'abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.

Mr Eazi azaririmba mu mukino wo gufungura imikino ya Basketball. Ni ku nshuro ya kabiri, agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’uko mu 2017 ahakoreye igitaramo gikomeye.

Yataramiye i Kigali tariki 07 Nyakanga mu gitaramo yahuriyemo n’itsinda rya Charly&Nina ryasenyutse burundu, Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Neptunez Band.

Mr Eazi yaririmbye mu gitaramo ‘Liberation Day Concert’ cyateguwe na Rock Events, cyacuranzemo Dj Miller witabye Imana na Dj Marnaud. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba muri Kigali Convention Centre.

Mr Eazi yagiranye n’ikigo Kigali International Financial Centre ndetse na African Leadership University (ALU). Yanditse avuga ko yishimiye buri kimwe cyose yabonye muri iyi Kaminuza.


5.J. cole

J. Cole uri mu Rwanda, ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. Ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Rap Song’ abicyesha indirimbo ye yise ‘A Lot’ yakoranye na 21 Savage.

Iri rushanwa rya BAL rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z’ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n’amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

Iri rushanwa ryagombaga kubera mu Mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal guhera tariki 13 Werurwe 2020, risubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Abategura iri rushanwa bahise bahitamo ko ribera i Kigali mu Rwanda.

Amakipe yose ahatanye muri iri rushanwa ari mu mwiherero kuva ku munsi wa mbere kuzageza irushanwa rirangiye. Abakunzi b’umukino wa Basketball bazakurikirana iri rushanwa kuri ESPN Africa ndetse na Canal+.

Imikino ya BAL izayoborwa n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa BBC Africa, Georgie Ndirangu. Afite impamyabumenyi muri ‘Science’, akaba asanzwe ayobora ibirori n’inama zikomeye ku mugabane wa Afurika.

Jermaine Lammar Cole [J. Cole], anaherutse gusohora Album ye nshya ya Gatandatu yise ‘The Off-Season’ iriho indirimbo 12 yakozweho n’abarimo Timberland.

 6.Dj Poizon Ivy

Umunya-Kenya Ivy Awino wiyise Dj Poizon Ivy yahawe ikiraka cyo kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda.

Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b’abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n’intyoza kuri ‘Turntables’.

Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n’abandi.

Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw’Isi, ayobora ibirori n’ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y’iri rushanwa.

Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y’Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n’ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

Poizon yanditse kuri Twitter, avuga ko mbere yo gucuranga mu mikino ya BAL yabanje kumva indirimbo z’abahanzi bo muri Afurika.

Yavuze ko umuziki w’abo uteye ishema n’ubwuzu, kandi afite icyizere cy’uko Isi izageraho igaha agaciro uyu muziki.


7.Ommy Dimpoz

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Ommy Dimpoz wavutse tariki 30 Kamena 1987, ari mu byamamare bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball igiye kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muhanzi wavukiye mu Mujyi wa Dar es Salam, mu 2012 yegukanye indirimbo yakoranye na Ali Kiba yegukanye igihembo cya ‘Best Collaboration Song’.

Uyu muhanzi aheruka gusinya amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sony Music Entertainment.

Ommy Dimpoz uzwi mu ndirimbo zirmo ‘Ndagushima’ yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze ashishikariza abantu kwitabira imikino ya BAL.

Mu 2018, Ommy Dimpoz yashaririwe n’ubuzima nyuma y’igihe yamaze mu bitaro yivuga uburwayi bwo mu muhogo aho yananirwaga kumira amafunguro.

Omary Nyemobo [Ommy Dimpoz] wakoze indirimbo ‘Hello Baby’ yamaze amasaha 12 mu bitaro bya Sandton muri Afurika y’Epfo hongerwa inzira y’umuhogo kugira ngo ajye abona uko arya anamire. Nyuma yo kubagwa mu muhogo yamaze iminsi icyenda muri koma, atoye agatege asubira muri Tanzania.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Ommy yahishuye ko amaranye igihe indwara yamufashe mu buryo budasanzwe. Yivuriza muri Kenya na Afurika y’Epfo, abaganga bamubwiraga ko ikibazo afite atari kanseri ahubwo ko ‘byashoboka y’uko yagaburiwe uburozi’ ari nabwo bwamuzahaje bigatuma atabasha kumira no kunywa neza.

Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Me and You’ yakoranye na Vanessa Mdee, Nandy Kata, Khaligraph Jones, Mwana FA, Seyi Shay n’abandi.

8. Dr. Patrice Motsepe

Umuyobozi mushya wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ni umwe mu bitabiriye inama n’abayobozi bakuru muri FIFA, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri iyi mpuzamashyirahamwe.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame yari igamije kwigira hamwe imishinga y’iterambere ry’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane ndetse hakazigirwamo ibijyanye n’amarushanwa atandukanye harimo n’amashya ashobora kuvuka.

Inama yaherukaga guhuza iyi komite yabaye tariki ya 30 Werurwe 2021, ikaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo umunya-Afurika y’Epfo Dr. Patrice Motsepe yatorewe kuyobora CAF ku mwanya yari yiyamamarije wenyine, akaba yarasimbuye umunya-Madagascar Ahmad Ahmad wari umaze imyaka ine ayobora iyi mpuzamashyirahamwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND