Kigali
Bralirwa
-->

Mukura Victory Sport yirukanye abakinnyi 5 mu mwiherero, harimo 4 bashobora no kutazagaruka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2021 23:19
0

Mukura Victory Sport yamaze guhagarika by'agateganyo abakinnyi bayo 5 bakekwaho imyitwarire mibi mu ikipe.



Iyi kipe y'Umuhondo n'umukara iherutse gusezererwa mu gikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka kubera ko yabuze tike iyijyana mu cyiciro gikurikira amatsinda, ahubwo yerekeza mu makipe 8 agomba gukina arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu mugoroba ni bwo ubuyobozi bwa Mukura bwatangaje ko bwahagaritse abakinnyi bagera kuri batanu bakekwaho imyitwarire mibi. Abo bakinnyi ni; Gael Duhayindavyi, Iragire Said, Mutijima Janvier, Olih Jacques na Lucky Emmanuel.


Mukura ubu iri mu makipe agomba gukina arwana no kutamanuka 

Aba bakinnyi kandi bategetswe kuba bavuye mu mwiherero kugira ngo ikibazo cyabo gisuzumwe badahari.


Gael Duhayindavyi Mutijima Janvier, Olih Jaqcques na Lacky Emmanuel bari mu mwaka wabo wa nyuma muri Mukura bishobora no kuba iherezo ryabo muri iyi kipe, Said Iragire we aherutse kugaruka muri Mukura avuye muri Rayon Sports nabwo yagiyemo avuye i Huye.


Gael Duhayindavyi yari amaze iminsi ari Kapiteni wa Mukura 

Iyo urebye amazina y'aba bakinnyi bahagaritswe, usanga ari abakinnyi bakuze muri iyi kipe ndetse harimo abagenderwagaho mu bihe byiza iyi kipe yagize, gusa kuri ubu hari n'amakuru yavugwaga ko bamwe bagumura abakinnyi bashya, byanaviragamo iyi kipe umusaruro mucye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND