RFL
Kigali

Muduhe amahoro n’ibihe turimo ntibyoroshye- Nyampinga wa Canada asubiza abamwibasiye kubera ibara ry’uruhu rwe

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:15/05/2021 19:48
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo ikamba rya Miss Universe 2021 ribone nyiraryo. Miss Universe ni irushanwa ry'ubwiza rikomeye, ry'igitinyiro n'icyubahiro.



N'ubwo ari uko bimeze ariko, kimwe n'andi marushanwa atandukanye y'ubwiza, muri Miss Universe kuranduramo ivangura ry'uruhu no kwibasirwa bikorerwa abakobwa babirabura baba bitabiye irushanwa biracyari ihurizo rikomeye-Biranagoye kwemeza ko ari ikibazo cyakemuka ejo cyangwa ejo bundi.

Mu ijoro ryacyeye tariki 14 Gicurasi 2021, ubwo abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Universe 2021 biyerekanaga mu myambaro y'ibihugu byabo (Night of National Costumes), Zozibini Tuni Miss Universe 2019 wo muri Africa y'Epfo wari uyoboye uyu muhango, yatangiye kwibasirwa ashinjwa ngo kubogama agaha umwanya munini abakobwa b'abirabura bahatana kurusha umwanya yahaga abakobwa b’abazungu bahatana.

Ni ukwibasirwa kudaherekejwe n'ibimenyetso bifatika ahubwo byashakirwa mu marangamutima aherekejwe n’ivangura ry'uruhu.

Tugaruke kuri Stevens Nova, uhagarariye igihugu cya Canada muri Miss Universe avuka muri Sudan. Afite imyaka 6 y’amavuko, umuryango we wahungiye muri Ethiopia uhunze intambara z'urudaca zibasiye igihugu cye cya Sudan.

Akigera muri Ethiopia, Nyina umubyara yahahuriye n'inshuti ye yo mu bwana bari barigeze guhurira i Dubai mu by’ubucuruzu amwemerera kujyana Stevens muri Canada akamwitaho akamurera, akamutangirira amashuri. Nguko uko Miss Stevens Nova yageze muri Canada.

Yari umwana wifitemo urukundo, ubushake n'inzozi zo kuzaba umunyamideli, cyera kabaye zaje kuba impamo. Nguko uko yisanze ahagaririye i gihugu cya Canada muri Miss Universe 2021 gusa we avuga ko ahagaririye ibihugu bibiri; Canada na Sudan.

  

Ni umwe mu bakobwa birabura bari guhatanira ikamba rya Miss Universe ariko nanone utorohewe n'ivangura ry'uruhu no kwibasirwa bikorerwa abirabura. Bisa nk'ibyamurenze, aratobora aravuga asubiza abamwibasira n'abibasira abandi bose bo bahisemo guceceka bakareba iyo bigana.

Yifashije ubutumwa butandukanye yagiye yakira mu bihe bitandukanye harimo aho bamwe bavuze ko asa nk'umuzimu maze n'agahinda kenshi ati "Ntabwo tubasaba ngo mureke gushyigikira abakobwa b’iwanyu b’abazungu, turabasa ikintu cyoroshye, mwaduhaye amahoro tukishimira bino bihe bigana ku ikamba ko ari ibihe bitazagaruka, mushyigikire abo muhuje uruhu mudakomerekeje abo mutaruhuje"

Mu butumwa bwibasira uyu mukobwa hari n'ubwaje mu rurimi rwa Greenlandic rukoreshwa mu gace ka Scandinavia bugira buti "Hindi naman sa hinuhusugahan ko siya pero natatakot ako, promise. parang Hindi siya tao" ugenerekeje mu kinyarwanda uyu yibasiye Stevens Nova agira ati "Sindi kumwibasira cyangwa kumucira urubanza, gusa ntabwo asa nk'abantu ateye ubwoba"

Uyu mukobwa ufite amamuko muri Sudan ariko akaba ahagarariye Canada avuga ko kuva yagera muri Miss Universe, ibyishimo byamugiye kure kubera ivangura we na bagenzi be birabura bahura nabyo binyuze mu bitekerezo bitangwa ku mbuga nkoranyambaga yaba izabo bwite n'iby’irushanwa.

Icyakora ngo ahorana icyizere ko ibi byose bizagera iherezo umuntu akabonwa mu mboni y'ubumuntu n’icyo ashoboye kurusha kubonwa mu mboni y'uruhu.

Itangwa ry'ikamba rya Miss Universe 2021 riteganyijwe mu ijoro kuri iki cyumweru taliki 16 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Hotel ya Seminole Hardrock Hotel and Casino. Umuhango uzaca ku rubuga rwa YouTube rwa Miss Universe no ku miyoboro yose y'igitangazamakuru cya CBS.


Stevens Nova yamaganye abakomeje kumwibasira kubera ibara ry’uruhu rwe

Stevens Nova uhagarariye Canada muri Miss Universe avuka muri Sudan







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND