RFL
Kigali

Perezida Kagame yasabye abayobora umupira w’amaguru muri Afurika guhindura imyumvire

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/05/2021 18:22
0


Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, guhindura imyumvire, bagaharanira iterambere ryawo kuko bizagira ingaruka nziza ku banyafurika ndetse no kuzindi nzego zitandukanye z’ubuzima kuko byuzuzanya.



Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF, yateraniye i Kigali, ikaba yari yanitabiriwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by’umwihariko.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu”.

Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n’icyerekezo, ubumenyi bw’ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w’amaguru. Mu gukunda umupira w’amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk’urwanjye navuze rwa Politiki”.

Umukuru w’Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati “Dushobora guhindura imyumvire yacu?”

Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n’abafatanyabikorwa.

Ati “Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane”.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.

Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya komite nyobozi ya CAF

Perezida Kagame na Arsene Wenger watoje Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND