RFL
Kigali

J. Cole asobanuye iki mu irushanwa rya BAL 2021?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/05/2021 11:35
0


Byatunguye abatari bacye ubwo i Rwanda hatahaga inkuru ivuga ko umuraperi w’icyamamare muri Amerika, akanaba umukinnyi wabigize umwuga muri Basketball yasinyiye ikipe ya Patriots BBC yitegura irushanwa nyafurika rya Basketball Africa League ‘BAL’ 2021.



Kuza kwa J. Cole mu Rwanda bisobanuye byinshi cyane, harimo ibigaragarira amaso ya buri wese ndetse n’ibindi bihishe.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, J.Cole yabwiye abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki ko anejejwe no kubagezaho Album “The Off-Season” ishingiye ku mukino wa Basketball n’intangiriro y’urugendo rwe mu muziki, yari itegerejwe na benshi bakunda umukino wa Basketball.

Muri iri rushanwa, Jermaine Cole uzwi nka J.Cole azambara nimero 15 muri Patriots.

Mu gusobanukirwa neza icyihishe inyuma yo kuza gukinira Patriots kwa J.Cole mu irushanwa rua Basketball Africa League, twifashishije umutoza wa The Hoops Rwanda akanaba umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ Moise Mutokambali, aduha igisobanuro cy’uyu mukinnyi muri iri rushanwa.

Yagize ati”Irushanwa nk’iri Isi yose iba ikurikiye rigomba kugira Visibility, si mu Rwanda gusa kuko ahantu hose birakorwa, niyo mpamvu shampiyona y’u Butaliyani yazanye Cristiano Ronaldo, mu Bufaransa bakazana Neymar kugira ngo bongere bavugwe ku ruhando mpuzamahanga.

“Ni muri urwo rwego J. Cole yaje muri Patriots BBC, kuko arazwi ku Isi, bizatuma buri wese ashaka gukurikira irushanwa ririmo umustar, kandi iyo uri mu bucuruzi ukora ibishoboka byose kugira ngo ubone inyungu, rero J. Cole azatuma irushanwa rya BAL rivugwa hose kandi rinacuruze cyane”.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi.

J.Cole ari mu bakinnyi 13 Patriots izakoresha muri BAL 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND