RFL
Kigali

Menya byinshi ku mukozi w'Imana Nicole Mitchell waretse kuba Pasiteri w'idini yayoboraga akajya kuba 'Umumansuzi"

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/05/2021 11:19
1


Nicole Mitchell wahoze ari Pasiteri yatanze ubuhamya bw'urugendo rwe aho yamaze igihe kinini ari umuvugabutumwa gusa akaza kubivamo agahitamo kwibera umubyinnyi mu kabari. Menya icyatumye Pasiteri muzima avamo umumansuzi.



Ni ibintu bisanzwe cyane kubona umuntu wahoze ari umunyabyaha cyangwa adakijijwe nyuma akaza kuba yakizwa akareka inzira mbi akayoboka agakiza. Biratangaje cyane kandi kubona uwahoze ari umukozi w'Imana abivamo akajya kuba umubyinnyi wo mu kabari aba bitwa 'Abamansuzi". Ibi ni byo byabaye kuri Nicole Mitchell watanze ubuhamya bwatangaje abantu benshi.


Nicole Mitchell akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Ohio ariho yakuriye we n'umuryango we ari naho yarafite idini abereye Pasiteri, gusa akaza kubivamo. Ubuhamya bwe butangaje yabitangiye mu kiganiro cyitwa 'Unfiltered Podcast' gikorwa n'umugabo kabuhariwe Holly Randall uzwiho kugirana ibiganiro n'abantu batandukanye banyuze mu buzima butoroshye.

Iki kiganiro ni kimwe mu biganiro bikurikirwa cyane muri Amerika binyura kuri murandasi (Online Podcast). Aha akaba ariho Nicole Mitchell yatangiye ubuhamya bwe bw'ukuntu yaretse kuba Pasiteri akajya kuba umumasuzi.


Yagize ati "Navukiye mu muryango w'abakirisitu cyane basengera mu itorero rya Baptist Church nakuze ababyeyi banjye bantoza gusenga cyane no gukunda Imana hamwe no kuyubaha. Mfite imyaka 20 ni bwo banjyanye kwigira ubu pasiteri mbimaramo imyaka 5 nitoza kuba Pasiteri, gusa ibi byose nabikoraga atari uko mbikunze ahubwo ni byo ababyeyi banjye bashakaga ko nkora nkaba umukozi w'Imana ukomeye".

Nicole Mitchell yakomeje agira ati ''Nyuma yo kwigira ubupasiteri nahise njya kuba Pasiteri mu iterero ryitwa LightHouse Baptist Church riri mu gace ka Ohio nkomokamo. Namaze imyaka 6 ndi Pasiteri nigisha abantu bagafashwa gusa njyewe ntago byari bimfasheho kuko sibyo nashakaga gukora. Ubuzima bwanjye bwose nibyo nakoze byose ni ababyeyi banjye babintegekaga gusa mu mutima wanjye sibyo nifuzaga".


Nyuma y'imyaka 6 Nicole Mitchell ari Pasiteri yiyemeje kubisezerera burundu maze ajya kwibera umubyinnyi mu kabari. Yagize ati "Nagezeho numva iby'Imana birandambiye ndabireka. Ubuse wakumva ko namaze imyaka yanjye y'ubwangavu ntazi gusomana icyo ari cyo? Iwacu bari barabwiye ko Yesu ariwe mukunzi wanjye, sinigeze mbaho neza ngo nishimire ubuzima nk'abandi bitewe n'itorero. Nafashe umwanya mbikerezaho mpitamo kureka ubupasiteri kuko numvaga ndikubeshya abantu n'Imana."

Akimara gusezerera itorero Nicole Mitchell avuga ko byamugoye cyane dore ko agace yari atuyemo ka Ohio kari kamaze kumwanga n'umuryango we wamuciye nk'uko yabivuze ati "Nkiva mu itorero abantu bose banzi baranyanze umuryango ungira igicibwa n'umugabo wanjye turashwana. Nabonye ko ntakazi kandi mfite kandi nkeneye amafaranga mpitamo kujya kuba umumasuzi mu kabari (Stripper) kuko ari byo byinjiza amafaranga vuba kandi n'ubusanzwe nakundaga umuziki no kuwubyina nkabura aho mbikorera".


Nicole Mitchell umaze imyaka 4 akora umwuga wo kumasura mu kabari nyamara yarahoze ari Pasiteri avuga ko akazi k'ubumasuzi akishimira cyane kuko agakora agakunze kurusha ubwo yari akiri umukozi w'Imana. Yakomeje agira ati ''Kubyina mu kabari mbikora mbikunze kandi mbishaka si kimwe n'uko najyaga kwigisha ijambo ry'Imana bitamvuye ku mutima. Ubu abana banjye mbaganiriza ku bintu byose bishoboka cyane nk'ibyo ababyeyi banjye banze kunyigisha bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Abana banjye 2 sinzigera mbahatiriza gukora ibyo badashaka".


Ubuhamya bwe Nicole Mitchell yabusoje abwira abari bakurikiye ikiganiro Unfiltired Podcast agira ati ''N'ubwo kugeza n'ubu abantu bakinshira urubanza gusa njyewe ntabwo nishinja ikosa na rimwe. Nashishikariza abantu bose gukora ibyo bashaka kandi bakunze kuko gukora ibyo abandi baguhitiyemo si byiza cyane cyane ku bantu bahitamo inzira y'Imana bitabavuye ku mutima"

Nicole Mitchell ukunze kwiyita izina rya 'Nikole' ku mbuga nkoranyamaga uretse kuba amasura mu kabari, anacuruza amashusho ye y'urukozasoni ku rubuga rugezweho rwa OnlyFans aho amenshi akora amugaragaza yikinisha (Masturbation) akaba yishyurwa akayabo k'ibihumbi 100 by'amadolari kuri buri mashusho ashyizeho nk'uko yabibwiye Holly Randall baganiriye.

Src:www.thejasminebrand.com,www.itsonsite.com,www.gitsmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ed2 years ago
    Uwera yere n'uwanduye akomeze yandure! Icyo namushimira ni uko yaretse kwishushanya gusa na none Imana iracyafite imbabazi yamubabarira ikamwakira noneho akajya mu by'Imana yumva bimurimo nta gahato.





Inyarwanda BACKGROUND