RFL
Kigali

Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashima uko u Rwanda rwiyubatse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2021 19:03
0


Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Mr Eazi uri mu Rwanda, yunamiye imibiri y’abarenga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kigali ruherereye ku Gisozi, avuga ko yishimiye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo.



Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo ‘Leg Over’ yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, nk’uko yabitangaje, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe.

Mr Eazi yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba w’uyu Kane tariki 13 Gicurasi 2021, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira Abanyarwanda bateye bakaba babanye mu mahoro.

Ati “Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw’amahoro n’ubwiyunge.”

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiranye ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), atangaza ko yifuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga n’iby’imikino y’amahirwe.

Uyu muhanzi azaririmba mu gufungura imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball [BAL] izatangira tariki 13 Gicurasi 2021.

Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi   

Umunya-Nigeria Mr Eazi yatangaje ko yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND