RFL
Kigali

Tubifurije kugubwa neza-Perezida Kagame yifuriza Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2021 18:18
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yifurije Abayislamu mu Rwanda no ku Isi hose Umunsi Mwiza wa Eid al-Fitr.



Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, hirya no hino mu gihugu, Abayislamu baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

Abo mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 500 bateraniye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Umunsi w’Irayidi uba ku mpera y’igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza. Ku munsi nk’uyu, Abayislamu bambara imyenda mishya, bagateka ibiryo biryoshye (umuceri n’inyama) bagatumira inshuti n’abavandimwe.

Mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda ku Irayidi ni Umunsi w’Ikiruhuko.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije umunsi wa Eid El Fitr, Perezida Paul Kagame yabifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo.

Yagize ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!."

Mu isengesho ryabereye kuri Stade i Nyamirambo, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 no gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha basanganywe.

Yakomeje ati “Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.”

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda washimye byimazeyo Perezida Paul Kagame wabifurije umunsi mwiza wa Eidil Fitri.

Kuri Twitter bagize bati “Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda utewe ishema no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kwifuriza abayislamu umunsi mwiza wa Eidil Fitri. Mu gihugu cyacu isengesho ry’umunsi mukuru ryakozwe mu ituze no mu bwisanzure kubera imiyoborere yanyu myiza. Turabashimiye.”

Muri Qua’an ntagatifu Imana yashimangiye itegeko ryo gusiba, aho yavuze iti “Yemwe abemeye Imana, mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe ababayeho mbere yanyu, kugira ngo bibafashe kubaha Imana.”

Igisibo muri Islam cyashyizweho kubera inyungu nyinshi; Gusiba bigaragaza kubaha Imana aho umuntu yigomwa amafunguro kandi atayabuze, igisibo gihuza abishoboye n’abakene kuko gituma abishoboye nabo bumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma bazarushaho kuzirikana abakene bakanabafasha.

Gusiba kandi harimo inyungu ikomeye yo kumenyereza umutima w’umuntu kwihangana no kwigomwa; gusiba nanone harimo inyungu y’ubuzima bwiza, kuko bifasha urwungano ngongozi kubona umwanya wo kuruhuka ndetse bikagabanya ibinure n’amavuta biba byabaye byinshi mu mubiri w’umuntu.

Perezida Paul Kagame yifurije Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND