RFL
Kigali

USA: Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo 2 'Rehema' na 'Ndashima' yaririmbwe na Joyful singers mu myaka 14 ishize-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2021 16:19
1


Pastor Emmanuel Amani Ganza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gusubukuru muzika ye ahita ashyira hanze indirimbo ebyiri zaririmbwe mu bihe bishize n'amatsinda atandukanye. Avuga ko yasubiyemo izi ndirimbo kubera urukundo azikunda.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Emmanuel Ganza yagize ati "Iyi ndirimbo (Ndashima) yakozwe na Joyful singers yo ku Gisenyi kera hashize nk'imyaka 14 kuko yamfashije cyane numva nyikoze yagira imitima ihembura. Iyi nayo (Rehema) ni indirimbo yakozwe na Bethlehem Choir yo ku Gisenyi (ADEPR Gisenyi). Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zihembura umutima wanjye bityo numva uburyo yamfashije ari ngombwa ko nanjye nyifashisha abandi".

Yashimiye cyane aba baririmbyi bakoze izi ndirimbo yasubiyemo ndetse anashimira abandi ku bwa byinshi binyuranye bamukoreye. Ati "Nkanashimira cyane Bethlehem Choir, Impuhwe Choir hamwe na Joyful singers ni abantu b'agaciro gakomeye". Pastor Emmanuel Ganza afatanya umuziki n'umurimo wo kuyobora itorero. Ni umuhanzi akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero House of Grace International church Worldwide.


Pastor Emmanuel Ganza yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo ebyiri

REBA HANO INDIRIMBO 'REHEMA' YA PASTOR EMMANUEL GANZA


REBA HANO 'NDASHIMA' YA PASTOR EMMANUEL GANZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny Irankunda2 years ago
    Imana Imushyigikire Cyane 👏 izi Ndirimbo nizibihe Byose





Inyarwanda BACKGROUND