RFL
Kigali

Tonzi yashyize hanze indirimbo yise ‘ABBA’ iri mu rurimi rw’igiswahire n’icyongereza yabimburiye iri mu gifaransa-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/05/2021 15:47
0


Umuhanzikazi Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘ABBA’ iri mu rurimi rw’igiswahire n’icyongereza ateguza iri mu rurimi rw’igifaransa. Indirimbo ‘ABBA’ yashyize hanze nta Kinyarwanda na gike cyumvikanamo, ije yiyongera ku zindi ndirimbo ze zikoze mu indimi z’amahanga nka “Watsahiri”, “I ama a Victor” n’izindi.



Ijambo ‘ABBA’ ari naryo zina ry’iyi ndirimbo ye nshya, ubusanzwe bivuga Imana Data. Iyi ndirimbo irimo ibisingizo bye ku Mana aho aba avuga ko ari nziza kandi yamwigishije ko ubushake bwayo kuri we ari bwo bwiza. Mbese yashatse kugaragaza ko igihe cy'Imana ku bantu bayo ari cyo kiza.


Tonzi yateguje indi ndirimbo iri mu gifaransa vuba

Tonzi aganira na InyaRwanda yavuze ku cyo bimaze gukora indirmbo zivuga ubutumwa bwiza mu zindi ndimi. Yagize ati ”Ni umuryango munini cyane kuko wongera kubona abantu benshi, wongera kugera ku bantu benshi nka East African ndetse no hanze mu bindi bihugu”.

Yokomeje avuga ko iyo ugiye gukoraba ibitaramo hanze usanga hari abazi indirimbo kandi ngo yarabibonye mu bitaramo yagiye akora hanze nko muri Nairobi, Amerika n’ahandi. Aracyafite intego yo gushyira hanze izindi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi ubu itahiwe akaba ari ari mu gifaransa nk'uko yakomeje abisobanura ati ”Vuba haraza iy’igifaransa nayo iri mu nzira”.

Izi ndirimbo akomeje gushyira hanze zizagaragara kuri Album ye ya 8 azashyira hanze mu bihe biri imbere. ‘ABBA’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Babu naho amashusho yayo akorwa na Producer Eliel nyiri Eliel Filmz. Tonzi yvuze ko ari indirmbo atuye abantu bose kugira ngo Imana ikomeze kubabera umubyeyi ndetse abasaba kuyizera no kuyiringira.

REBA HANO INDIRMBO NSHYA YA TONZI ABBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND