RFL
Kigali

New Smart Saloon yafashije ibyamamare birimo Knowless gusa neza izanye udushya tuyishyize ku isonga i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/05/2021 9:13
0


New Smart Saloon ikorera mu nyubako ya La Bonne Address, isanzwe ifite ubunararibonye mu gutunganya imisatsi n’ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza, izanye udushya tuyishyira ku isonga i Kigali turimo ubwasisi izajya itanga ku bakiriya bayo. Iyi saloon imaze kuganwa n’ingeri zose harimo n’ibyamamare nka Knowless.




Iyi Saloon ifite abakozi bafite ubunararibonye

New Smart Saloon iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu nyubako ya La Bonne Address muri Floor ya kabiri. Itanga serivise zitandukanye zirimo kogosha, gusiga ibirungo by’ubwiza, gutunganya imisatsi y’abagore mu buryo butandukanye [kudefiriza, gusuka n’ibindi] ndetse no gutunganya inzara. New Smart Saloon imaze imyaka 15 ifite ubunararibonye n’abakozi b'inzobere babimazemo igihe bashimwa n’ababagana. Bamwe mu bo twahasanze tukaganira nabo turaza kubagarukaho.


Muri New Smart Saloon bagukoraho rikaka. Wifuza ko bagufasha wabahamagara kuri 0788545048

Nk'uko ubwiza no gusa neza nabyo biharanirwa kandi bikaba mu gisata cy’imyidagaduro uyu munsi twifuje kukurangira aho bashobora kugukoraho rikaka [New Smart Saloon] bakagufasha kugaragara neza mu birori. Hitamo kubabera umukiriya nawe ujye mu bagomba guhabwa ubwasisi bukubiye mu dushya tugiye gutuma iyi saloon iza ku isonga i Kigali.

Twayisuye maze nyirayo Safari Issa agaruka kuri tumwe muri utu dushya. Yagize ati ”Turi gutegura ibintu bya 'Abonnement' ku buryo abakiriya bacu twajya tubaha 'abonnement' hanyuma umwaka warangira tukabaha Bonus [ubwasisi] y’igihe bamaze biyogoshesha”.


Safari nyiri iyi saloon ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com

Abonnement iri ku giciro utasanga ahandi nk'uko yakomeje abisobanura ati ”Abonnement bazajya bishyura ibihumbi bitandatu buri kwezi (6,000Frw) baze buri cyumweru”. Ni ukuvuga ko wakwishyura bitandatu ukaba wemerewe kwiyogoshesha inshuro imwe buri cyumweru. Yongeyeho ko mu gihe wifuza kuza inshuro ushaka wakwishyura ibihumbi 12 buri kwezi. Yashimangiye ko iyi gahunda yatangiye kubahirizwa aha karibu buri muturarwanda.

Niyonsaba twasanze ari gusuka abakobwa yatubwiye ko mu gihe amaze muri iyi saloon amaze kwakira abakira benshi barimo n’ibyamamare nka Knowless Butera. Yagize ati ”Tujya tubakorera nigeze gukorera Knowless mu gihe cyo kwamamaza, hari inweri nigeze kumusuka zari zirimo ibara ry’umweru”. 

Yongeyeho ko icyo gihe uyu muhanzikazi banamusize ibirungo by’ubwiza. Inkumi twasanze ari gusuka inyabutatu twayibajije impamvu ihitamo kuza muri iyi saloon maze adusubiza agira ati ”Igituma ntajya mu zindi saloon ni uko hano basuka neza kandi bita ku bakiriya, kandi niyo bagusutse uwo munsi ubasha gusinzira ntabwo bakubabaza”.


Iyo uhageze uhasanga inkumi nyinshi kubera serivise zinoze batanga

Yongeyeho ko kuva yatangira gutunga umusatsi nta handi arajya gukoresha anunga mu rya Niyonsaba wavuze ko badakerereza abakiriya ku buryo ibisuko bito bitinda kuri bo bidashobora kurenza amasaha atanu. Nancy twasanze bamaze gusuka nawe yavuze ko batanga serivise zinoze ziherekejwe no kugira ibiciro byiza. Mu kindi cyumba basigiramo ibirungo by’ubwiza bakanatunganya n’inzara twasanzemo inzobere mu gukora aka kazi zirimo Josiane [Jojo] avuga ko serivise batanga baziha ingeri zose harimo n’abagabo.


Uwo bahaye serivise asubirayo kubera ukuntu iba inoze

Yagize ati ”Na makeup z'abagabo nazo dushobora kuzikora, nabo turabakorera nk’abagabo bafite ibirori bitandukanye, ama shoot abagiye gufata amashusho y’indirimbo n’amafoto] bose turabakorera. Yongeyeho ko bamaze gukorera abahanzi benshi atarondora amazina yabo. Ukeneye ko baguha serivise wabahamagara kuri iyi nimero ikurikira: 0788545048.


Ibiciro byaho byoroheye buri wese


Umunyamakuru wa InyaRwanda.com mu gisata cya Siporo, Ishimwe Olivier Ba imicyo ahorana ayikesha New Smart Saloon izanye udushya tudasanzwe i Kigali

Ukeneye kugana iyi New Smart Saloon wahamagara izi nimero zikurikira: 

-Gusuka: Wahamagara Marita kuri nimero 0788730392

-Gusiga Makeup no gukora inzara: Wahamagara Josiane kuri nimero 0788591451

-Kwiyogoshesha: Wahamagara Issa Safari kuri nimero: 0788545048

TEMBERA NEW SMART SOLOON WIREBERE UKO BAKORA KU BANTU RIKAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND