RFL
Kigali

"Nkukumbuze ibihe byashize kuri Charly na Nina" Muyoboke mu bibazo 4 biganje amarangamutima yavuze ko yiteguye gusubirana nabo bamugarukiye

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/05/2021 16:52
0


“Wowe wagize uruhare kugira ngo abahanzi nk'aba b'abahanga basenyuke wungutse iki?” Kimwe mu bibazo biri gushyira Muyoboke mu rungabangabo kw’isenyuka rya Charly na Nina. Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye mu Rwanda magingo aya afite inyota yo kuba yasubirana na Charly na Nina.



Kuyu wa 12 Gicurasi 2021 ni bwo bwana Muyoboke Alex yasangije ubutumwa abamukurikira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu butumwa yashyize hanze urebye yibajije ibibazo bigera kuri 4 ariko akaba ameze nk'udafite ibisubizo bya bimwe muri byo cyangwa adafite uwamusubiza, gusa yavuzemo ijambo risa n'irikomeye aho yagize ati ”Ni igihombo kuri muzika nyarwanda”.

Umunyarwanda w’umuhanga ati ”Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”. Ibi ni byo bibaye kuri bwana Muyoboke Alex watangaje ko akomeje gukomeretswa no gutandukana kw'aba bakobwa b'abanyempano avuga ko bavuye mu muziki imburagihe.

Ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bwari buherekejwe n'amashusho yerekana aba bakobwa bari kurira indege berekeza iburayi aho bari bafite ibitaramo byo kuzenguruka uburayi mu gihe bari bakiri mu muziki.


Manager Muyoboke Alex yanditse ubutumwa bwe agira ati ”Nkukumbuze ibihe byashize kuri CHARLY NA NINA

Uyu mujyanama muri iyi minsi ari gufata abahanzi bigasa nk’ibyanga nk'uko byahoze mbere y'itandukana rye n'aba bakobwa. Nyuma yabo yafashe Allioni batakoranye neza nawe bahita batandukana nyuma afata umuhanzi ufite izina rikiri rito cyane Chris Hat nawe ufite umuziki uri kugenda biguru ntege.

Bwana Muyobocye ni umunyabigwi mu muziki nyarwanda n'ubwo hafi y'amatsinda yose yakoranye nayo hafi ya yose yasenyutse. Alex yateje imbere umuziki w'abarimo Tom Close, itsinda Urban Boys na Dream Boys.

Alex Muyoboke mu butumwa bwe yakomeje agira ati “Maze gusoma itandukana ryabo nibajije byinshi ku kazoza kabo ndetse n'abakunzi babo ndetse n'aba music nyarwanda muri rusanjye ariko nkibaza ibi bibazo:

1.   Wowe wagize uruhare kugira ngo abahanzi nk'aba b'abahanga basenyuke wungutse iki?

2.   Ese ubu Muhoza nawe Rulinda mwibuka imvune twagize kuva 15/07/2014 umunsi dusinyana amasezerano? nyuma y'imyaka 3 gusa twakoze Album launch yanyu yanditse amateka

3.   Byibuze se mwibuka abafana banyu batubaye hafi imyaka yose batabatengushye?

4.    Nonese ntimubona ko namwe Business yanyu ihombye?

Nyuma y'uko yibajije ibi bibazo, ubutumwa bwe yabusoje agira ati ”Inama mbona iruta izindi mwongere mwicare muganire nk'uko byahozeho murebe ikibatandukanya mukigendere kure hanyuma nk'uko mwanshatse ngo dukorane n'ubu turahari [Decent Entertainment] imyaka ine twamaranye twakoze byiza ntibikwiye gupfa ubusa ndabizi neza nta Munyarwanda utakwishimira ko mugaruka!! God Bless you All!!!


                    Abakobwa bahoze bagize itsinda Charly na Nina 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND