RFL
Kigali

Bitabye urukiko ku nshuro ya Kabiri: Davis D na Kevin Kade basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/05/2021 12:56
0


Ni nyuma y’iminsi irenga 21 umuhanzi w’icyamamare Icyishaka David uzwi nka Davis D, na mugenzi we Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bamaze bashyikirijwe ubushinjacyaha ku cyaha bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18.



Tariki 5 Gicuransi 2021 ni bwo Davis D na Kevin Kade hamwe kandi na Habimana Thierry bari kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, icyo gihe urubanza rwarasubitswe bitewe n’uko Kevin Kade na Habimana Thierry batari bafite abunganizi mu rukiko.


Tariki 12 Gicurasi 2021, umunsi wari utegerejwe ko aba bahanzi Davis, Kevin Kade hamwe na Thierry basubira mu rukiko ry’ibanze rwa Nyarugenge ku nshuro ya Kabiri, warageze, maze Umushinjacyaha asabira abashinjwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo dosiye ikomeze inonosorwe ndetse bibere urugero n'abandi bose.

Umuhanzi Davis D, yahakanye ibyo aregwa asobanura ko bitigeze bibaho, mu gihe Habimana Thierry nawe yahakanye ibyo arengwa avuga ko amasaha yari yafashe uwo mwana w’umukobwa akamucumbikira.


Umuhanzi Kevin Kade nawe yavuze ko ahakana icyaha aregwa, asaba urukiko kumurenganura kubera ko afite umwishingizi uhamye ndetse ko afite n’umwirondoro we uzwi. 

Uwunganira Kevin Kade mu mategeko yavuze ko basanze umukobwa nta karangabusugi afite yaragatakaje kera ariho yanahereye asaba urukiko kurenganura abaregwa kubera ko ntibazi igihe uyu mukobwa yasambanyirijwe. 

Uwunganira Davis D yavuze ko nta kintu na kimwe gihuye n’ibyo umukobwa yatangaje ko biri mu cyumba cya Davis D ndetse ngo no mu ibazwa ry'uyu mukobwa ibyo yemeje ko birimo bitandukanye n'ibiri muri iki cyumba.

Bitegenyijwe ko imyanzuro y'urubanza izasomwa tariki 14 Gicurasi 2021 Saa munani z'amanwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND