RFL
Kigali

Hari kera nkora ikosa ryo kukamanura, nahise nkeburwa! CP Kabera yasubije umuntu wamwibukije kwambara neza agapfukamunwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/05/2021 16:47
1


Mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021 ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye ifoto y'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera John Bosco iherekejwe n'ubutumwa bw'umuntu wamwibukije kwambara neza agapfukamunwa nyuma y'uko yari akambaye kadapfutse umunwa n'amazuru. Kuri ubu CP Kabera yamaze gusubiza uyu muntu.



Ubutumwa bwibutsa Afande Kabera kwambara neza agapfukamunwa buragira buti "Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba amakuru kuri RTV". Ni ubutumwa bwanditswe mu gitondo cy'uyu wa Kabiri ahagana saa Tatu n'iminota 55, butangazwa n'umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wiyise 'Umukaritasi1', wanditse ubu butumwa akoresheje telefone yo mu bwoko bwa iPhone ikoreshwa n'abasirimu ku Isi.

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha uru rubuga rugezweho muri iyi minsi mu kuruhura mu mutwe abantu amagana, bamwe bakaba bagaragaje ko batewe amatsiko n'igisubizo Afande Kabera ari buze gutanga. Uwitwa Joshua yavuze kuri ubu butumwa ati "Turashaka kumva icyo Polisi y'u Rwanda ibivugaho kuko ibyo badukoreye nabo barabizi iyo bakubonye utambaye neza agapfukamunwa". Mbabazi Div yamusubije mu buryo bwo gutebya ati "Muraho mukaritasi, turaza kubikurikirana".

Nyuma yo kubona ubutumwa bumwibutsa kwambara neza agapfukamunwa, CP Kabera John Bosco ushimirwa na benshi mu gihugu ku bijyanye n'uko yahagurukiye yivuye inyuma mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo, yagize icyo avuga kuri iyo foto ye imugaragaza atambaye neza agapfukamunwa, anagenera ubutumwa abantu bose muri rusange aho yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo. 

CP Kabera yabanje guseka, nyuma avuga uko byari byamugendekeye kugira ngo agaragare atambaye neza agapfukamunwa. Ati "Lol...Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane. Twese rero dukomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda koranavirusi. #NtaKudohoka #NtabeAriNjye".


CP Kabera arasaba abantu bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19


CP Kabera avuga ko nyuma yo kwambara nabi agapfukamunwa agakeburwa, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yambara neza cyane agapfukamunwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha2 years ago
    Yoo uyu afande ndamukunze cyane,sinari nzi ko agira urugwiro gutya





Inyarwanda BACKGROUND