RFL
Kigali

Igitutu Kiyovu Sport iriho cyatumye igarura Babuwa Samson washoboraga kwirukanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2021 14:00
0


Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, igatsinda umwe muri itatu imaze gukina muri shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda iherereyemo, byatumye rutahizamu Babuwa Samson wari warirukanwe mu mwiherero agarurwa igitaraganya ngo abakure mu menyo ya Gasogi United iheruka kubatsinda mu mukino ubanza.



Ku wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, ni bwo Kiyovu Sport yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo yavuze mu itangazamakuru akababaza cyane abayobozi b’iyi kipe ndetse bunavuga ko uyu mukinnyi ashobora kwirukanwa burundu.

Samson Babuwa utarigeze akoreshwa mu mikino itatu Kiyovu Sports iheruka gukina, yatangaje ko muri Kiyovu Sports hakoreshwa ubundi buryo yise imyuka mibi kandi atemera.

Byavuzwe ko iyi kipe yazanye umuganga wa gakondo (Umupfumu) mu mwiherero bitegura umukino wa Rutsiro, gusa bitigeze bigira icyo bibafasha kuko iminota 90 y’umukino yarangiye batakaje amanota atatu yose nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Sport, Munyengabe Omar, yavuze ko Babuwa ashobora kwirukanwa burundu muri Kiyovu Sport ndetse akanagerekaho amande.

Yagize ati”Babuwa Samson yavanwe mu mwiherero ahabwa ibaruwa imusaba gutanga ibisobanuro kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga abakozi ba Kiyovu Sport".

“Ikosa yakoze ni ugutangaza ibyo adafitiye uburenganzira, yagiye mu nshingano zitari ize kandi ikipe ifite umuvugizi. Twamuzanye kugira ngo adukinire adutsindire ibitego, ntitwamuzanye ngo aze kutubera umuvugizi kuko turamufite".

“Tuzicara dusuzume ikosa yakoze, impamvu yabimuteye ubundi tumugenere ibihano, ntabwo byoroshye kuko biremereye. Mu bihano yafatirwa no kwirukanwa birimo, kandi mu gihe yakwirukanwa ntabwo byaba kwirukanwa gusa hari n’ibyo yakwishyura kuko yaba yangije isura y’ikipe, ntabwo byarangirira aho ngaho”.

Nyuma yo guhagarikwa akanasabwa ibisobanuro kubyo yatangaje, Babuwa Samson yanditse ibaruwa isaba imbabazi, yemera amakosa yakoze.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ihagaze nabi ntibwazuyaje kubabarira uyu mukinnyi, bunahita bumugarura mu mwiherero w’iyi kipe yitegura Gasogi United.

Kiyovu Sport yari yarijeje abakunzi bayo igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, iri ku gitutu gikomeye cyane nyuma yo gutsindwa imikino ibiri muri itatu yo mu itsinda baheruka gukina, ndetse banakoze ikosa ryo gutsindwa na Gasogi United bashobora kutazagaragara mu makipe abiri yo mu itsinda azakina ¼.

Ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yahise igarura Babuwa igitaraganya kugira ngo abafashe kubona intsinzi imbere ya Gasogi United yamaze kubona ko byose bishoboka.

Uyu rutahizamu asigaje amasezerano y’amezi abiri muri Kiyovu Sport kuko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, amasezerano y’umwaka yasinye nayo azaba arangiye. Babuwa yageze muri Kiyovu Sport mu 2020 avuye muri Sunrise FC, nyuma yo kuyobora abandi mu gutsinda ibitego mu mwaka wose w’imikino.

Babuwa yamaze kugarurwa muri Kiyovu Sport kugira ngo aze gufasha iyi kipe ihagaze nabi

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND