RFL
Kigali

2021: Johannesburg ku isonga n’umutungo wa Miliyari 240 z’Amadolari! Imijyi 10 ikize muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/05/2021 15:25
0


Ubutunzi bw’umujyi bupimirwa mu mutungo wabwo, amafaranga azengurukamo n’uburyo bwo kuyabona, inyungu z’ubucuruzi, abaherwe bawubamo n’ibindi. Uyu mwaka wa 2021, muri Afurika hari imijyi 10 iza imbere kuruta iyindi mu bukire. Igihugu cya Afurika y’Epfo gifitemo imijyi myinshi nk'uko ibinyamakuru nka Worldreport na Allafrica bibitangaza.



1.Johannesburg


Umujyi wa Johannesburg uzwi kandi ku izina rya Joburg. Umujyi wa Afurika y'Epfo ufatwa nk'umujyi ukize cyane muri Afurika ufite umutungo wa miliyari 248 z'amadolari. Ni umujyi kandi usurwa cyane muri Afrika ugira abashyitsi (Ba mukerarugendo) barenga miliyoni 5 buri mwaka.

2. CapeTown


Ni umurwa mukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo, uyu mujyi ufite umutungo wa miliyari 133 z'amadolari hamwe n’abaturage barenga miliyoni 3.5.

3. Cairo


Ni umurwa mukuru wa Egypt. Uyu mujyi ufite 22% by'ubukungu bwa Misiri kandi ukaba utuwe n’Abaherwe benshi muri Afurika, ni umujyi ufite umutungo wa miliyari 129 z'amadolari.

4. Lagos


Umujyi mukuru wa Nigeria, Lagos, ni wo utuwe cyane muri Afurika, akaba ari umujyi utuwe n'abaturage barenga miliyoni 22, umutungo wa Lagos ugera kuri miliyari 96 z'amadolari.

5. Durban


Ni umujyi uherereye ku nkombe z’Iburasirazuba bwa Afurika yepfo, haba abantu benshi cyane. Numujyi wa 3 ukize cyane mu gihugu ufite umutungo wa miliyari 54 z'amadorali.

6. Nairobi


Umurwa mukuru wa Kenya ni Nairobi, utuwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 4.5. Nairobi ifite umutungo wa miliyari 49 z'amadorari. Nairobi kandi numujyi ukize kandi usurwa cyane muri Afrika y’Iburasirazuba. Muri uyu mujyi hari abaherwe bagera kuri 6200.

7. Pretoria.


Pretoria nawo  ni umurwa mukuru wubutegetsi bwa Afrika y’Epfo ufite umutungo wa miliyari 45. Ifite abaturage barenga miliyoni 2.5 bituma iba imwe mu mijyi ituwe cyane muri Afurika y'Epfo.

8. Luanda


Ni umurwa mukuru ukaba n'umujyi munini wa Angola. Luanda ifite umutungo wose ungana na miliyari 42 z'amadolari y'Amerika. Luanda kandi nicyo cyambu cya mbere cya Angola. 

9. Casablanca


Numujyi munini muri Maroc utuwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 3.7. Iza ku mwanya wa 9, ikaba ifite umutungo wose wa miliyari 39 z'amadolari.

10. Accra


Accra ni umurwa mukuru wa Ghana. Uyu mujyi ubamo abaherwe cyane muri Afurika ibituma nibura hari abantu barenga 100 bafite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 100 z'Amadorali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND