Jules Sentore aherutse kumukorera mu ngata, asohora indirimbo yise ‘Mama’ yakoreye umubyeyi we anatekereza ku bandi babyeyi b’indashyikirwa, abana bibuka bagaterwa ishema no kubita ababyeyi babo.
Uyu muhanzi yavuzemo uburyo uyu mubyeyi arenze Umwamikazi akamurutira ibikomangoma. Avuga ko ariwe rukundo, akaba umushumba utaragirira ibihembo.
Urutonde rw’indirimbo zivuga ku babyeyi b’abagore ni rurerure. Zihuriza ku gushima ababyeyi babaye impamyabigwi no kubagabira rurema.
Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore, ibyamamare mu ngeri zinyuranye bifashishije imbuga nkoranyambaga baragaza igisobanuro cy’ababyeyi babo mu buzima bwabo, bavuga ko ntawe ushobora kubasimbura mu mitima yabo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka wa 2021, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.
Ange Ingabire Kagame Umukobwa wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyize ifoto kuri konti ye ya Twitter igaragaza Madamu Jeannette ateruye umwuzukuru we, amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi, avuga ko ari urutare rw’ubuzima bwe.
Umunyarwandakazi w’Umunyamideli Judithe Heard ubarizwa muri Uganda, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore avuga ko ‘kurera ari umurimo utoroshye’. Ko uyu munsi ari uwo kuzirikana ababyeyi bose bujuje inshingano zabo.
Umuhanzi w’Umurundi Kidum yifurije umunsi mwiza abagore, agaragaza ko ari kumwe n’umugore we, ni mu gihe Umuraperi Riderman yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, maze agira ati “Umunsi mwiza ku mubyeyi wacu no ku babyeyi bose. Mutariho ntitwabaho".
Umuhanzi Christopher Muneza yahise avuga ko Nyina wa Riderman yamubereye umwalimu.
Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015, yahuje amafoto ayakoramo amashusho agaragaza we n’abavandimwe be bari kumwe n’umubyeyi wabo.
Harimo nk’ifoto Kundwa Doriane ahoberanye na Nyina ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa yifashishije indirimbo ya Jules Sentore yise ‘Mama’, maze yandika avuga ko ntawe uzigera asimbura Nyina.
Yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza wabo, by’umwihariko ‘ku mubyeyi nkunda kandi nshima cyane’.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto afite mu biganza umutsima ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Gahongayire yanditse avuga ati "Ndi uwo ndi kubera wowe", yashimye Imana, avuga ko akunda uyu mubyeyi byihariye. Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzikazi agaragaza ko afite ishimwe rikomeye kuri uyu mubyeyi wamubereye urufatiro rw’ubuzima bwe.
Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye Rosine Bazongere yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina amubereye amuturutse mu mbavu.
Yavuze ko akunda Nyina bitagira urugero, amushimira ubuzima amucyesha. Uyu mukobwa uzwi muri filime zirimo ‘Seburikoko’, yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza wabo abatura indirimbo ye yise ‘Mama’.
Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram amugaragaza atanga indabo z’amaroza ku babyeyi batandukanye bari mu isoko, abakora isuku mu muhanda n’ahandi mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wabo.
Uyu mukobwa yifurije umunsi mwiza ababyeyi bose barwanira ishyaka abana babo bakabakuza, ababyeyi bapfushije abana babo, ababyeyi biteje imbere. Ati “Muri abo gushimirwa ku bw’akazi ka buri munsi mudahemberwa amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi. Mudahari ntituba turi abo turibo uyu munsi."

Ku munsi w'ababyeyi b'abagore, Ange Kagame yagaragaje Madamu Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yagaragaje ifoto ya Nyina mu kwifuriza ababyeyi b’abagore umunsi wabo. Yabashimiye urukundo ntagereranwa, gushyigikira no kuba urutirigongo rw’imiryango. Ati “Mudutera ishema."
Umunyamakuru Tidjara Kabendera yifurije umunsi mwiza Nyina, avuga ko nta kintu na kimwe umuntu yabona yavuga kuri Mama we wamubyaye. Ati “Ni urukundo rudasobanuka buri wese yaburiye forumire."
Avuga ko ari agahinda gakomeye ‘kuri wawundi utarashobozwa kwitwa Mama’. Kabendera yavuze kandi ko ario agahinda gakabije ku muntu wakuze atazi nyina.
Yasabye buri wese kumva indirimbo nshya ‘Nimengi’ ya Alpha Rwirangira yakoreye Nyina, aho yavuzemo ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye, ariko ko ababazwa n’uko atari kumwe na Nyina ngo basangire ku byiza agezeho mu buzima bwe.
Umunyamakuru wa Royal Fm, Dj Spin uzwi cyane mu guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yifurije umunsi mwiza ababyeyi bose, by’umwihariko umugore we bafitanye umwana bise Gain Beau, anamubwira ako amukunda cyane.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, amwifuriza umunsi mwiza wabahariwe. Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no kwitwa umwana we.
Umuhanzi Nizzo Muhamed [Urban Boys] yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, ashima Imana kuba akimufite. Ati “Ndashimira Nyagasani kuba nkigufite. Mama uri uw’ibihe byose kuri njye."
Umuhanzi Yves Kana Trezzor uherutse kurushinga, yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kumwe na Nyina na Nyirakuru, avuga ko abakunda cyane.
Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine wiyamamarije kuyobora Uganda agafungwa mu bihe bitandukanye, yagaragaje ifoto ya Nyina ishushanyije, amushimira ku bw’amasomo y’ubuzima yamwigishije no kwitanga yamugaragarije. Avuga ko atazigera amukoza isoni. Ati “Ndagukunda, kandi ndagukumbuye."
Gafotozi Plaisir Muzogeye uri mu bakomeye mu Rwanda, yashyize kuri konti ye ya Twitter umufasha we Lysette ari kumwe n’abana be babiri, amwifuriza umunsi w’ababyeyi. Avuga ko buri munsi wamuhariwe, kandi ko ariwe gisobanuro cy’urugo.
Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, avuga ko ari umubyeyi umushyigikira muri byose. Ati “Umubyeyi uruta abandi, unshyigikira muri byose. Ndagukunda Mama. Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore."
Sunday Justin wabaye umujyanama wa Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yifurije umugore we w’Umunyamerika umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore, anagaragaza Nyina ari kumwe n’umukazana we.
Kundwa Doriane Miss
Rwanda 2015 yashimye Nyina wamubereye irembo ry’ibyo agezeho
Umuraperi Riderman
yagaragaje Nyina amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi
Safi Madiba uri muri
Canada yavuze ko Nyina amushyigikira mu nguni zose z’ubuzima
Rosine Bazongere yavuze
ko Nyina yamubereye akabando yicumba mu buzima bwe Miss Mutesi Jolly
yagaragaje Nyina, avuga ko aterwa ishema n’ababyeyi b’abagore
Plaisir Muzogeye yavuze
ko umugore we ari urufatiro rw’urugo rweNizzo yashimye Imana kuba
agifite Nyina
Aline Gahongayire yavuze ko ibyo ageze abicyesha Nyina na Nyirakuru
Yves Kana Trezzor
yagaragaje Nyina na Nyirabukwe [Uri ibumoso] ku munsi w’ababyeyi b’abagore
Dj Spin yifurije umunsi mwiza ababyeyi b'abagore, by'umwihariko umugore we
Sunday Justin ubarizwa muri Amerika n'umugore we yamwifurije kunogerwa n'umunsi we
Patient Bizimana yavuze ko azirikana urukundo rutagabanyije rw'umubyeyi we
Bobi Wine yavuze ko atazanyuranya n'umurongo yatojwe na Nyina
