RFL
Kigali

RNP: Turashimira cyane abamama bakorera muri Polisi y'u Rwanda n'abamama bareze abapolisi dufite ubu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2021 13:34
0


Buri mwaka ku cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi, hirya no hino ku Isi hizihizwa umunsi mukuru w'abamama hakazirikanwa agaciro kabo mu muryango. Hari abahitamo kuwizihiza mu kwezi kwa Werurwe, abandi bakawizihiza muri Gicurasi. Muri uyu mwaka wa 2021, mu Rwanda n'ahandi henshi ku Isi bawizihije kuri iki cyumweru tariki 09 Gicurasi.



Polisi y'u Rwanda (Rwanda National Police: RNP) iri mu bifurije ababyeyi bose Umunsi Mukuru mwiza w'Abamama aho yashimiye abamama bakorera muri Polisi y'u Rwanda ndetse n'ababyeyi bareze abapolisi babarizwa muri RNP. Yatanze ubu butumwa yifashishije amafoto ya bamwe mu bapolisi bayo n'abo mu miryango yabo barimo abana bibarutswe n'abapolisi ndetse n'ababyeyi bibarutse abapolisi 'dufite ubu'.

Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yagize iti "Umunsi mwiza ku bamama bose mu gihugu! Turashimira cyane abamama bakorera muri polisi y'u Rwanda n'abamama bareze abapolisi dufite ubu". Benshi bashimye ubu butumwa, bashimira cyane ababyeyi bemereye Imana kubaho kw'iremwa rya muntu binyuze mu ba mama.

Mu butumwa bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ubwo yifurizaga ababyeyi bose umunsi mukuru wabo, yagize ati "Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Turabishimiye."

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke".


Polisi y'u Rwanda yifatanyije n'ababyeyi bose mu gihugu ku munsi mukuru wabo


Ubutumwa bwa Polisi y'u Rwanda ku munsi mukuru w'abamama

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUGORE' YA DANNY COUNTRY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND