RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yakoreye indirimbo umubyeyi we witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2021 9:22
0


Umuhanzi w’Umunyarwanda Mpuzamahanga, Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nimengi’ yakoze nk’ijwi ryo kubwira umubyeyi we (nyina) witabye Imana, ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye akifuza iyo baba bari kumwe akayibona.



Kuva mu mpera z’iki cyumweru, Alpha Rwirangira yatangiye guteguza indirimbo ye iri mu rurimi rw’Igiswahili isobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe.

Ivuga ku mateka y’ubuzima bwe ahuje n’abandi bantu bagiriwe neza n’Imana. Ni urwibutso kuri bo ko nyuma y’agahinda, umwijima wabererekeye umucyo mu buzima bwa bo, Imana ikabakorera ibikomeye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIMENGI' Y'UMUHANZI ALPHA RWIRANGIRA

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alpha Rwirangira yavuze ko yakoze iyi ndirimbo abwira Nyina ko Imana yamukoreye ibikomeye mu buzima bwe, ko byari kuba ari agahebuzo iyo aba ariho akabyibonera n’amaso ye.

Ati “Ni indirimbo nanditse mbwira umubyeyi wanjye utakiriho Mama, mubwira ibyo Imana yagiye inkorera ni byinshi nifuza ko iyo aza kuba ariho akabibona.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari abo basangiye amateka, babuze ababyeyi babo Imana ibagirira neza bahora batekereza ko iyo baba bari kumwe n’ababyeyi babo baba basangira umunezero.

Alpha asohoye iyi ndirimbo mu gihe aheruka kurushinga no kwibaruka imfura ye.

Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo, bavuze ko Alpha Rwirangira yaririmbye ubuzima bwabo, abandi bavuga ko yongereye urukumbuzi ku babyeyi babo bitabye Imana.

Iyi ndirimbo ‘Nimengi’ yanditswe na Alpha Rwirangira n’aho amajwi (Audio) yatunganyijwe na Made Beats. ‘Nimengi’ ibaye indirimbo ya kabiri Alpha asohoye kuva yakora ubukwe. Uyu muhanzi utuye muri Canada yaherukaga indirimbo ‘Juliet’ yakoreye umufasha we.

Alpha Rwirangira yakoze indirimbo yo kubwira Nyina ko Imana yamukoreye ibikomeye

Rwirangira yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe n’abo bahuje amateka

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIMENGI' Y'UMUHANZI ALPHA RWIRANGIRA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND