RFL
Kigali

Abantu 30 bafatiwe mu nama y’ubukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2021 8:32
0


Abantu 30 bafashwe na Polisi y’u Rwanda bari mu rugo rwa Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko bari mu nama yo gutegura ubukwe bwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Bafashwe ahagana saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze mu Mudugudu wa Nyabitare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiro begeranye cyane, ni mu gihe nyamara amabwiriza avuga ko abantu bagiye guteranira mu nama barenga 20 bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya Covid-19 kandi ntibarenge 30% bitewe n’ingano y’icyumba bagiye guhuriramo.

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa nyuma yo gutanga amakuru. Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza, abapolisi bahise bajya muri urwo rugo basanga koko mu nzu ya Rudasingwa hateraniye abantu 30 bari mu nama y’ubukwe bwe mu cyumba cy’uruganiriro.”

CP Kabera yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bagakora amahuriro cyangwa inama bibwira ko nta muyobozi ubabona. 

Ati “Abantu bagomba kumenya ko igihe cyose bagomba kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya Covid-19. Bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’ubuzima kandi bakamenya ko Polisi y’u Rwanda itazigera irambirwa kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.”

Rudasingwa Jean Claude ari nawe witegura gukora ubukwe tariki ya 15 Gicurasi 2021 yemeye ko yakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza abisabira imbabazi.

Ati “Mu cyumweru gitaha mfite ubukwe niyo mpamvu natumiye inshuti n’abaturanyi kugira ngo bamfashe kubutegura. Twari 30 ubwo abashinzwe umutekano bazaga kudufata, twishe amabwiriza ya Leta ndabisabira imbabazi ndetse nzisabira na bagenzi banjye twari kumwe.”

Aba bantu uko ari 30 bajyanywe muri sitade ya Kaminuza ya ULK kugira ngo bongere baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya Covid-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kukirinda, inzego zibishinzwe zikaba zigomba kubaca amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Rudasingwa yemeye ko yari yatumiye inshuti n'abaturanyi ngo bamufashe gutegura ubukwe bwe  Abafatiwe mu nzu kwa Rudasingwa bahise bajyanwa muri sitade ya Kaminuza ya ULK kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND