Ni nyuma y’igihe umuhanzi ukomeye hano muri Afurika bikaba akarusho mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yagaragaye yambaye umwenda watangaje benshi uriho ubugeni butanganje aho wari utatswe n’ibikoresho bikoreshwa mu gikoni birimo ‘Amafoke’ n’ibiyiko.
Amafoto ya Harmonize yacaracaye ku mbuga
nkoranyambaga zerekana umudeli yadukanye, uriho amafoke n’ibiyiko. InyaRwanda.com twacukumbuye tureba neza
niba mu Rwanda nta bantu bigeze bagaragaza ubugeni bwabo bumeze nk’ubwo
Harmonize yamuritse, ni ko gusanga hari ikitwa ‘Ibisazi Design’ bari barasohoye
amafoto yerekana ubugeni bukoze mu mafoke n’ibiyiko nk’uko Harmnize yagaragaye.
Harmonize wambaye umwenda uriho amafoke n'ibiyiko
Twasanze mu mwaka wa 2020 hari ubugeni bwakozwe na
Ibisazi Design bugaragaza uwambaye
amafoke n’ibiyiko. ‘Ibisazi Design’ yashinwze n’abasore 2 aribo Niyongabo Fredarc
Kangweshi na Ndiratuma Emmanuel Bonheur, aba
bombi bakaba bari basanwze ari abanyabugeni basiga amarangi, baza guhitamo gushinga ‘Ibisazi
Design’ nk’uko Niyongabo yabitangaje.
Ifoto yakorewe mu Bisazi Design mu mwaka wa 2020
Niyomugabo akomeza atangaza ko bafite
intego yo kuzamura impano zabo ku rwego mpuzamahanga dore ko bashaka no kubaka
inzu izajya ibikwamo ubugeni bwabo ku buryo uzajya asura ’Ibisazi Design’ azajya
yihera ijisjo ku bintu bakora, bityo abanyamideli bandi bakabona aho bakorerwa
ubugeni.
Amwe mu mafoto yerekana ibyo Ibisazi Design bakoze
Fatakumavuta mu Bisazi Design
TANGA IGITECYEREZO