RFL
Kigali

MU MAFOTO: Udushya Harmonize yazanye burya twabanje mu ‘Ibisazi Design’! Barashaka gukora ibitangaza mu mideli mu Rwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/05/2021 16:31
0


Ni nyuma y’igihe umuhanzi ukomeye hano muri Afurika bikaba akarusho mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yagaragaye yambaye umwenda watangaje benshi uriho ubugeni butanganje aho wari utatswe n’ibikoresho bikoreshwa mu gikoni birimo ‘Amafoke’ n’ibiyiko.



Amafoto ya Harmonize yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zerekana umudeli yadukanye, uriho amafoke n’ibiyiko. InyaRwanda.com twacukumbuye tureba neza niba mu Rwanda nta bantu bigeze bagaragaza ubugeni bwabo bumeze nk’ubwo Harmonize yamuritse, ni ko gusanga hari ikitwa ‘Ibisazi Design’ bari barasohoye amafoto yerekana ubugeni bukoze mu mafoke n’ibiyiko nk’uko Harmnize yagaragaye.


Harmonize wambaye umwenda uriho amafoke n'ibiyiko

Twasanze mu mwaka wa 2020 hari ubugeni bwakozwe na Ibisazi Design  bugaragaza uwambaye amafoke n’ibiyiko. ‘Ibisazi Design’ yashinwze n’abasore 2 aribo Niyongabo Fredarc Kangweshi na Ndiratuma Emmanuel Bonheur, aba bombi bakaba bari basanwze ari abanyabugeni basiga amarangi, baza guhitamo gushinga ‘Ibisazi Design’ nk’uko Niyongabo yabitangaje.


Ifoto yakorewe mu Bisazi Design mu mwaka wa 2020

Niyomugabo akomeza atangaza ko bafite intego yo kuzamura impano zabo ku rwego mpuzamahanga dore ko bashaka no kubaka inzu izajya ibikwamo ubugeni bwabo ku buryo uzajya asura ’Ibisazi Design’ azajya yihera ijisjo ku bintu bakora, bityo abanyamideli bandi bakabona aho bakorerwa ubugeni.

Amwe mu mafoto yerekana ibyo Ibisazi Design bakoze




Fatakumavuta mu Bisazi Design















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND