RFL
Kigali

Ifoto y'icyumweru: Yavugishije benshi barimo na CP Kabera! Abanyeshuri bateye umugongo Tour du Rwanda berekeza amaso n'umutima ku ishuri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2021 19:41
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga ry'amagare 'Tour du Rwanda', hakomeje kugaragara amafoto anyuranye avugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ifoto tugiye kugarukaho ni iy'abanyeshuri babiri b'abakobwa ikomeje kuvugisha benshi, akaba ari yo foto y'icyumweru twabahitiyemo.



Ni ifoto yafotowe na Gafotozi kabuhariwe Plaisir Muzogeye umwe mu bari gufata amafoyo y'irushanwa rya Tour du Rwanda. Yayishyize hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, tuhabona abakinnyi b'amagare barimo gusiganwa ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b'abakobwa bakiri bato bari barimo kwerekeza ku ishuri.

Aba bana babiri b'abakobwa bagaragara bambaye impuzankano y'ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n'amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n'urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati "Nkeneye urwego nk'uru rw'icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse". Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n'amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki 'Ndi mu kazi petit', mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n'amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.


Iyi foto y'aba banyeshuri iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamakuru rurangiranwa mu gisata cya siporo, David Bayingana ari mu bantu bakunze cyane iyi foto, akurira ingofero uwayifotoye ari we Plaisir Muzogeye anibutsa abantu ko ari we wabaye gafotozi wahize abandi mu mwaka wa 2020. The New Times nayo iherutse gushyira Plaisir ku mwanya wa mbere muri ba gafotozi bo mu Rwanda. Bayingana ati "(Plaisir) Yegukanye igikombe cy'umufotozi mwiza mu 2020, none yanafotoye ifoto y'umwaka wa 2021".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y'aba bana b'abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya 'NtabeAriNjye' na 'GerayoAmahoro'.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati "Mbonye ino foto y’abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka".

"Twe tugiye ku ishuri nta kurangara" Aya ni amagambo y'umwe mu bakoresha Twitter wishyize mu mwanya w'aba banyeshuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase Nassim2 years ago
    Mu Rwanda dukeneye abantu nk'aba ,barangajwe ni byabateza imbere, ni shimiye iyi foto kuko haricyo inyigishije.





Inyarwanda BACKGROUND