Imyaka n’imyaniko irihiritse, abafite ubumuga bwo kutabona bitabaza inkoni yera ibayobora mu rugendo, ubu noneho hakozwe inkweto zitangaje zifite amaso yewe n’ubwenge bw'ubukorano aho zizajya ziyobora uzambaye, zikamufasha kumenya ibiri imbere muri metero 4.
Isosiyete ya Tec-Innovation yo muri
Otirishiya (Austria),
niyo yakoze aka gashya, ikaba iherutse gushyira
ahagaragara inkweto zifite ubwenge bw'ubukorano mu
gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, zakozwe n’umugabo uzwi nka InnoMake. Izi nkweto
zirimo
utuntu tumeze nk’amaso 2, areba imbere ku buryo ahari imbogamizi
zihabona.
Izi
nkweto zifite amaso, iyo umuntu uzambaye ahuye n’undi muntu, zirasona zikamubwira ko
ari umuntu, yaba agiye kugonga igikuta zikamuhagarika. Akarusho kandi biba byiza
iyo uzambaye afite telefone ikoresha Bluetooth kuko nazo zifite Sisitemu ya
Bluetooth, zihuzwa na Telefone hanyuma zikajya zitanga amakuru ku
mbogamizi, uzambaye akumva telefone imusabye ko ahagarara cyanwa akamenya icyo
ahuye na cyo.
Markus Raffer, umwe mu bashinze
Tec-Innovation, yabwiye TechXplore ko ibyuma
bya Ultrasonic ari byo biri ku mano y’inkweto
aho byereka umuntu utabona inzitizi agiye guhura
nazo. Izi nkweto zerekana ibiri imbere y'umuntu nibura muri metero 4. Izi nkweto kandi iyo bwije
zicana amatara ku buryo zibona neza ibiri imbere zikabwira uzambaye ikijya
mbere.
Izi nkweto zifite amaso 2, iyo bwije zicana itara
TANGA IGITECYEREZO