Inkuru 'umusore wakoze amahano agakubita nyina, yabereye mu gace ka Ogidi
muri leta ya Anambra muri Nigeria. Kumenyekana kwayo, habanje gukwirakwira amashusho yerekana uyu
musore ari kubita umubyeyi we. Ni ibintu byababaje abatari bake ni ko guhigira kuzakubita uyu
musore watesheje agaciro Nyina akamukubita ku karubanda nk’aho bataziranye.

Amakuru ya Newzandar avuga ko abaturage bahengereye uyu musore ari mu isoko
ni ko kumufata, bamubaza impamvu yakubise nyina umubyara, umusore yemeye icyaha ariko abaturage bamubwira ko bagomba
kumukubita nawe, bamukuyemo imyenda bamuzirika ku kiti kiri mu isoko rwa gati
baramukubita.

Nyuma yo gukubitwa amakuru avuga ko nyina yamusabiye imbabazi ubundi
umusore bakamureka ariko bamwihanije kureka imico mibi yo kurwana byongeye yo kwandagaza umubyeyi wamwibarutse.