RFL
Kigali

Imikino ibanza yo mu itsinda C na D isize iyihe mibare?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/05/2021 10:02
0


Imikino ibanza ya shampiyona mu itsinda C na D yarangiye habayemo gutungurana ku makipe atandukanye.



Itsinda C rigizwe na amakipe 4 ariyo Police As Kigali, Musanze na Etincelles. 

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwa Musanze FC yatsinzwemo ibitego 4-2 na As Kigali, ndetse na Police FC yatsinze Etincelles ibitego 5-1.


Imikino ibanza muri iri tsinda isize habonetsemo ibitego 22, As Kigali 8, Police 6 Musanze, 5 ndetse na Etincelles 3.

Muri ibi bitego byose, abanyamahanga bafitemo ibitego 8 harimo 5 byatsinzwe na Tshabalala ari na we ufite ibitego byinshi 5.

Muri iri tsinda As Kigali ni iya mbere n'amanota 9, Police ifite amanota 6, Musanze FC ifite amanota 3, Etincelles iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 0.

Itsinda D ririmo Mukura Marine, Espoir na Sunrise FC, Espoir ifite amanota 6, Marine 4 Sunrise 4 Mukura 2. 

Itsinda ryarumbyemo ibitego kuko mu mikino yose ibanza habonetsemo ibitego 10 harimo ibitego 8 by'abakinnyi b'abanyamahanga.


Muniru ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Sunrise 

Abanye-Ghana 2 ni bwo bayoboye urutonde rw'abafite ibitego byinshi barimo, Sadick Soulley ufite ibitego 3 ndetse na Muniru ufite ibitego 2. Aya matsinda yombi habonetsemo ibitego 31, kandi 1/2 cyabyo cyatsinzwe n'abanyamahanga.


Espoir FC iyoboye itsinda D

Muri aya matsinda yombi Etincelles niyo itarabona inota. Muri aya matsinda, Marine niyo ifite ubwugarizi bukomeye kuko imaze kwinjizwa igitego kimwe ariko nayo ubusatirizi bwayo ni bwo buri hasi kuko bumaze kwinjiza igitego kimwe. Ishimwe Fiston na Uwambajimana niba abakinnyi b'abanyarwanda barebye mu izamu mu itsinda D.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND