RFL
Kigali

CHOGM ya 26 yari iteganijwe kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2021 21:31
0


Mu nyandiko yasinywe na Patricia Scotland Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth bwatangaje ko kubera ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19, inama ya 26 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Kamena 2021 yongeye gusubikwa.



Mu mwaka wa 2020 yarasubitswe kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID 19 cyari gifite umurego wari uri hejuru. Mu ibaruwa yasinywe na Patricia Scotland Umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth, Ubunyamabanga bukuru bwongeye gusubika iyi nama bwa kabiri kubera ubwiyongere na none bw'iki cyorezo by'umwihariko mu gihugu cy'u Buhinde gifite abaturage bagize umubare munini w'abaturage b'abanyamuryango.

Hategerejwe indi tariki ya CHOGM nshya nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose. U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi. Isubikwa ry'iyi nama rikaba rije hashingiwe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n’iki cyorezo.


CHOGM yasubitswe ku nshuro ya kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND