RFL
Kigali

Hari abandi bantu barimo n’abazwi bashobora kongerwa mu rubanza rwa Davis D, Kevin Kade na Thierry

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/05/2021 20:54
1


Abahanzi babiri Icyishaka David wamamaye nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade n’umufotozi witwa Habimana Thierry bamaze icyumweru n’iminsi itandatu, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo aho bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.



Amakuru agera ku INYARWANDA ni uko urubanza rwa Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry rushobora kongerwamo abantu batatu mu gihe ku itariki 12 Gicurasi 2021 aba uko ari batatu bazaba bari mu rukiko.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ku itariki 18 Mata 2021 Kevin Kade yahamagaye umukobwa twahaye izina rya ‘Sonia’ akamubwira ko amukumbuye. Uwo mukobwa nawe wari usanzwe afitanye umubano na Kevin Kade yahise amubaza aho ari hanyuma Kevin Kade amubwira ko ari Kicukiro kwa Davis D ko yajya kuhamurebera umukobwa arabyemera niko kuza kwa kumureba Kicukiro.

Uyu mukobwa ahageze ngo yasuhuje Davis D hanyuma Davis we akomeza kuri Telefone hanze Kevin Kade wari usigaranye n’uwo mukobwa bivugwa ko bahise bajya mu cyumba akamusaba ko baryamana umukobwa nawe akemera. Kevin Kade uhakana icyaha cyo gusambanya uyu mukobwa yemera ko bahuye ndetse bagahurira kwa Davis D.

Mu ibazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha uyu mukobwa yavuze ko yasambanyijwe na Kevin Kade, ibintu bishimangira amakuru uyu mukobwa yatanze asobanura icyumba yasambanyirijwemo, ubugenzacyaha bugiye mu rugo kwa Davis D busanga aya makuru ahura n’ukuri. Kugaruka kwa Davis D muri uru rubanza bigatuma afatwa nk’ufatanyije icyaha na Kevin Kade, bitera n'uko yasohotse akajya kuri Telefone ibintu ngo bisa nk’aho yatanze rugari ngo Kevin Kade yisanzure.

Mu Bugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, Davis D yahakanye iki cyaha ndetse na Kevin Kade n’uyu mukobwa ntaho bigeze bagaragaza izina rya Davis D mu ibazwa ryabo. Ibishingirwaho mu Bugenzacyaha ku muhanzi Davis D ni uburyo Davis D yasize abantu mu nzu ye harimo n’uwo mukobwa atari azi ku buryo ubushinjacyaha busanga bari babiziranyeho bigatuma Davis D akomeza gukurikiranwa.

Tugarutse haruguru, tariki 19 Mata 2021 Habimana Thierry ari nawe wafatanywe uyu mukobwa yamutumiye mu isabukuru ye y’amavuko yari yabereye muri Hotel yo muri Kigali, ibirori birangiye abandi baratashye, umukobwa abura uko agenda asaba Habimana ko yamugeza iwabo. Habimana yamubwiye ko bigoye kumucyura kubera ko iwabo ari ibutamoso bitewe n’uko amasaha yari yagiye, bafata icyemezo cyo gutahana ndetse bose bararanye ku buriri bumwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, hari andi makuru mashya yamenyekanye atangajwe na IGIHE avuga ko nyuma y'uko Habimana n'uyu mukobwa batahanye bakararana, bukeye, mubyara w’uyu mukobwa yahamagaye umusore wari usanzwe abana na Habimana Thierry amubaza niba ari kumwe na wa mukobwa.

Ahita amubwira ko atariwe bari kumwe, ko ari Habimana Thierry umufite kandi ko natabivuga ngo bamutware hakiri kare azavayo atwite. Byahise bituma abakurikiranira hafi iki kibazo bibaza ukuntu mubyara w’uyu mukobwa yahamagaye uyu musore amubaza niba yaba ari we bari kumwe, bisobanuye ko uwo mubyara we yari afite amakuru ko hari umubano udasanzwe uwo musore yagiranaga n’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa n’uyu musore bashobora kwisanga binjiye mu kirego, mubyara w’uyu mukobwa nawe bivugwa ko yahita akurikiranwaho kuba icyitso kuko yari azi neza umubano wabo ariko ntabimenyeshe ababyeyi b’uyu mwana cyangwa inzego zishinzwe umutekano.

Davis D, Kevin Kade na Thierry bitabye urukiko ku itariki 05 Gicurasi 2021 barusaba ko urubanza rwabo rwasubikwa ku mpamvu z’uko umwunganizi mu mategeko wa Davis D yavuze ko batiteguye kuburana kubera ko dosiye yabo yagejejwe muri sisiteme (System) y’inkiko ikererewe, bakaba batarabonye umwanya uhagije wo kuyigaho.

Kevin Kade na Thierry nabo basabye urukiko ko rwabasubikira urubanza bitewe n’uko umwunganizi wabo mu mategeko atari yageze mu rubanza. Umushinjacyaha we yavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kuba basaba ko urubanza rwabo rwasubikwa ku mpamvu zitandukanye ariko asaba urukiko ko ari rwo rwakwifatira icyemezo. Umucamanza amaze kumva buri ruhande yahise yemeza ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku itariki 12 Gicurasi 2021.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo2 years ago
    Ariko se uwo mukobwa murumva atari ikirara.Abo basore bararengana ubufatanyacyaha se mu by’ukuri Davis D yari azi imyaka uwo mukobwa afite kuburyo ajya guhuruza!Abana b’iki gihe mu gihagararo ko baba nakunze.Ababyeyi bakurikirane abana babo hafi bamenye incuti zabo.Uwo mukobwa ntiyashutswe nta nuwamufashe ku ngufu .





Inyarwanda BACKGROUND