RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku isepfu n'uko wayivura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2021 13:52
0


Isepfu ni ibintu bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi biba ku bantu bose baba bakuze cyangwa ari bato. Birangwa no kuba igicamakoma (diaphragm) cyikanya inshuro zikurikiranye kandi utabasha kugenzura no guhagarika.



Ubusanzwe igicamakoma ni cyo kiyobora uko duhumeka, iyo cyikanye umwuka winjira mu bihaha naho cyakiyoroshya umwuka ugasohoka mu bihaha. Umwuka mwiza winjira mu bihaha ari oxygene naho umwuka wanduye usohokamo ukaba 'Gaz carbonique'.

Iyo rero uko kwikanya no kwiyoroshya bikozwe mu buryo budasanzwe bitera gusepfura. Akantu kose ubusanzwe gatuma igicamakoma cyikanya gatuma inzira ihuza umuhogo n’igihogohogo yifunga ku buryo butunguranye kandi bwihuse. Ibyo bitera gusohoka kw’ijwi ridasanzwe ari ryo jwi twumva iyo dusepfuye.

Gusepfura biterwa n’iki?

Gusepfura biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye ndetse hari n’igihe ushobora gusepfura byizanye. Zimwe mu mpamvu zinyuranye zitera gusepfura harimo:

Kurya ibiryo byinshi

Kurya ibirimo ibirungo byinshi cyane cyane birimo urusenda n’ibindi biryana cyangwa byokera

Kunywa inzoga

Kunywa ibintu birimo CO2 nka za soda zinyuranye (Fanta, Coca cola, Sprite, …)

Kurya ibishyushye cyane cyangwa ibikonje cyane

Impinduka zitunguranye z’ubushyuhe mu kirere

Kumira umwuka mu gihe uri guhekenya shikereti

Kunywa itabi

Kuva mu kinya nyuma yo kubagwa

Kuba hari imiti ukoresha cyane cyane ivura indwara zo mu mutwe

Kwikanga no kugira stress

Kumira umwuka mwinshi, nko mu gihe uri kunywa

Kuba hari akavungukira k’ibiryo kayobeye mu nzira y’umwuka.

Gusa kugira isepfu imara igihe kinini bishobora guterwa n’izindi mpamvu zinyuranye zituma hari impinduka iba ku mikorere y’igicamakoma.

Ni gute isepfu wayivura?

1.Gerageza guhumekera mu kintu gifunze nk’ishashi cyangwa emballage.

2.Rya akayiko k’isukari

3.Funga umwuka byibuze igihe kinini ushobora

4.Nywa ikirahure cy’amazi akonje

5.Fata ku isonga y’ururimi urukurure, wasamye

6.Injiza ikiyiko mu muhogo, ufashe aho urisha, noneho ugikoze ku kamironko (ya nyama iri hejuru mu muhogo)

7.Icara usutamye amavi agera mu gatuza, ugume gutyo kugeza ukize

8.Gerageza guhumeka buhoro, witsa gacye

9.Sohora umwuka cyane kandi mwinshi uwusunika n’ingufu

Iyo ibi byose bitagize icyo bitanga, ukamara iminsi 2 ugisepfura, ni byiza kujya kwa muganga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND