RFL
Kigali

Lina; izina ry'umukobwa w'umunyakuri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2021 12:25
0


Menya aho izina Lina ryavuye nibiranga abaryitwa.



Lina ni izina rifite inkomoko mu Kigereki ariko usanga ubusobanuro busa nk’aho butari bumwe bitewe n’igihugu kuko ni umusozo w’amazina atandukanye nka Angelina, Pauline, Adelina, Célina n’ayandi.

Iyo barisobanura bagaragaza ko ari izina ryaturutse ku izina ‘Angelina’ risobanura ’intumwa’ , gusa biragoye kuba wahamya ubusobanuro bwaryo nyirizina.

Iri zina usanga rifitanye isano n’izina Lyna, Loina, Louna, Lin, Linnea, Léna, Layyina, Livna, Line, Lynes, Lines, Lyn, Lino n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Lina

1. Ni umuntu w’umunyakuri kurenza uko umuntu yabivuga, agenzura ururimi rwe mbere yo kugira icyo avuga.

2. Ni umuntu w’umutima mwiza, iyo ari umugore aba azikwitangira urugo rwe , akibabaza kandi aranitanga ku bw’abaturanyi be.

3. Ni umuntu uhorana inzozi zo gutemberera mu bihugu bitandukanye ndetse no kugira ibyo ageraho.

4. Agira umwete no kwitanga, azi kureshya abantu kandi ahora ari wa muntu w’umwimerere udahindagurika.

5. Ni umuntu wihagararaho, w’umunyagitinyiro ku buryo bamwe bamufata nk’umunyagitugu cyangwa se umuntu ufunga umutwe.

6. Iyo akiri umwana Lina aba azi ubwenge mu ishuri ashyiraho umwe kandi akagira gahunda n’ikinyabupfura mu bintu bye.

7. Akunda amahoro kandi akora uko ashoboye kose kugira ngo akomeze umubano we nuwo akunda.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND