RFL
Kigali

Perezida Museveni yahaye imodoka ihenze umunyezamu Denis Onyango nk’ishimwe ry’imyaka 16 yakiniye Uganda - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/05/2021 11:21
0


Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimiye uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Denis Onyango ku bwitange n’akazi gakomeye yakoreye igihugu mu myaka 16 ishize, amuha impano y’imodoka ihenze iri mu bwoko bwa Mitsubishi SUV.



Onyango w’imyaka 36 y’amavuko, yatumiwe na Perezida Museveni kugira ngo amushimire ishyaka, ubutwari n’ubwitange yagaragaje mu ikipe y’igihugu ya ‘Uganda Cranes’ mu gihe cy’imyaka 16, ndetse akanazana impinduka mu mupira w’amaguru w’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.Mu ijambo rye Perezida Museveni yagize ati:

Onyango yabereye icyitegererezo abanya-Uganda benshi, ndamushimiye cyane ku byo yakoze.Nka Leta tuzagerageza guha agaciro abanyabigwi bacu kugira ngo bakomeze kubera abandi urugero rwiza.Turashimira abakinnyi bose (Abagabo n’abagore) ku byo bagezeho n’ubwo igihugu kitabahaga iby’ingenzi byose bikenewe.

Onyango wari waherekejwe na nyina na mushiki we, yashimiye Perezida Museveni ku mpano y’akataraboneka yamugeneye, ndetse anasobanura ko yasezeye mu ikipe y’igihugu kuko yumva yayikoreye byose.Yagize ati ”Ndabashimiye cyane Perezida, kuba mwantekerejeho mukangenera impano nk’iyi y’akataraboneka.

“Reka mfate uyu mwanya nshimire abanya-Uganda bose kuba barambaye inyuma, cyari cyo gihe cyange cyo gusezera. Nakoreye byose igihugu cyanjye, ndavuga nti reka mpe amahirwe n’abandi bigaragaze".

Imodoka Ongango yahawe na Perezida Museveni, iri hagati ya $28,500 - $37,030, ni ukuvuga hagati ya 28,001,250 Frws- 36,381,975 Frws. Uyu munyezamu wa Mamelodi yo muri Afurika y’Epfo yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu kugira ngo umutima we awushyire ku ikipe akinira.

Onyango yafashije Uganda kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika inshuro ebyiri, mu 2017 na 2019, akaba yaranafashije Mamelodi kwegukana CAF Champions League mu 2016, anahabwa igihembo cy’umunyezamu mwiza mu bakina muri Afurika.

Tariki ya 12 Mata 2021, ni bwo Onyango wahamagawe inshuro 70 mu ikipe ya Uganda Cranes yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kubura itike ya CAN 2022, aho batsindiwe muri Malawi 1-0.

Museveni yashimiye umunyezamu Denis Onyango amuha impano y'imodoka ihenze

Onyango yari yaherekejwe na nyina na mushiki we

Onyango yakiniye ikipe y'igihugu ya Uganda imyaka 16

Imodoka Onyango yahawe na Perezida Museveni

Onyango ni umwe mu banyezamu bakomeye muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND