RFL
Kigali

Umukino w’u Rwanda na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 wimuwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2021 17:53
0


Umukino u Rwanda rwagombaga gukinira muri Mali mu kwezi gutaha mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, wimuriwe muri Nzeri kubera icyorezo cya COVID-19 nk'uko byasobanuwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.



Mu itangazo FIFA yageneye abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, yavuze ko yigije inyuma imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 yari iteganyijwe gutangira gukinwa mu kwezi gutaha.

Iyi mikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (FIFA World Cup qualifiers 2021), byari biteganyijwe ko izakinwa muri Kamena 2021, none yimuriwe muri Nzeri, Ukwakira n'Ugushyingo 2021, ndetse indi yimurirwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.

U Rwanda ruri mu itsinda E aho ruri kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Byari biteganyijwe ko mu kwezi gutaha u Rwanda ruzakina na Mali, umukino wari kuzabera i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, none wamaze kwimurirwa muri Nzeri 2021.

Umukino w'Amavubi na Mali wari uteganyijwe mu kwezi gutaha wimuriwe muri Nzeri 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND