RFL
Kigali

Babuwa Samson ashobora kwirukanwa burundu muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2021 10:49
0


Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwaciye amarenga ko bushobora gusezerera burundu rutahizamu Babuwa Samson uherutse kuvuga ko iyi kipe ikoresha amarozi.



Ku wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, ni bwo Kiyovu Sport yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo yavuze mu itangazamakuru akababaza cyane abayobozi b’iyi kipe.

Hashize iminsi micye Samson Babuwa utarigeze akoreshwa mu mikino ibiri Kiyovu Sports iheruka gukina, atangaje ko muri Kiyovu Sports hakoreshwa ubundi buryo yise imyuka mibi kandi atemera.

Byavuzwe ko iyi kipe yazanye umuganga wa gakondo (Umupfumu) mu mwiherero bitegura umukino wa Rutsiro, gusa bitigeze bigira icyo bibafasha kuko iminota 90 y’umukino yarangiye batakaje amanota atatu yose nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko ibyo uyu mukinnyi yatangaje ari ibinyoma ndetse ari no guharabika ikipe, avuga ko yamaze guhagarikwa kubera amagambo yavuze.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Sport, Munyengabe Omar, yavuze ko Babuwa ashobora kwirukanwa burundu muri Kiyovu Sport ndetse akanagerekaho amande.

Yagize ati ”Babuwa Samson yavanwe mu mwiherero ahabwa ibaruwa imusaba gutanga ibisobanuro kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga abakozi ba Kiyovu Sport".

“Ikosa yakoze ni ugutangaza ibyo adafitiye uburenganzira, yagiye mu nshingano zitari ize kandi ikipe ifite umuvugizi. Twamuzanye kugira ngo adukinire adutsindire ibitego, ntitwamuzanye ngo aze kutubera umuvugizi kuko turamufite".

“Tuzicara dusuzume ikosa yakoze, impamvu yabimuteye ubundi tumugenere ibihano, ntabwo byoroshye kuko biremereye. Mu bihano yafatirwa no kwirukanwa birimo, kandi mu gihe yakwirukanwa ntabwo byaba kwirukanwa gusa hari n’ibyo yakwishyura kuko yaba yangije isura y’ikipe, ntabwo byarangirira aho ngaho”.

Babuwa yahagaritswe nyuma y'amasaha macye uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier yirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-1.

Uyu rutahizamu asigaje amasezerano y’amezi abiri muri Kiyovu Sport kuko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, amasezerano y’umwaka yasinye nayo azaba arangiye. Babuwa yageze muri Kiyovu Sport mu 2020 avuye muri Sunrise FC, nyuma yo kuyobora abandi mu gutsinda ibitego mu mwaka wose w’imikino.

Babuwa ashobora kwirukanwa mu mwaka we wa mbere muri Kiyovu Sport nyuma yo gushinja iyi kipe gukoresha amarozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND