RFL
Kigali

Isaha yo kugera mu rugo yagizwe Saa Yine mu gihugu hose uretse mu turere 6 tw'Amajyepfo - Menya izindi ngamba zafashwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2021 21:13
0


Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yibanze ku bintu binyuranye birimo no gusuzuma ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.



Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama iratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2021. Mu myanzuro yafashwe harimo ingingo ivuga ko isaha yo kugera mu rugo ari saa Yine z'ijoro. Iyo ngingo iragira iti "Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro. Ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe".

Inama y'abaminisitiri yemeje kandi ko ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse no hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu, zizakomeza. Imyanzuro myinshi ku bikorwa byemerewe gukomeza gukora no gutanga serivisi n'uburyo bigomba gukorwamo bihuye n'ibyemejwe mu nama y'ubushize. Abaturarwanda basabwe gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo harimo: gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Bibukijwe ko "Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano".


Imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND