RFL
Kigali

Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n'uburaya na ba shugamami bashukisha abana babo inzoga z'inkorano zitwa 'Imizibo'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/05/2021 15:35
0


Mu karere ka Rubavu, mu Mirenge ya Mudende na Bugeshi, abaturage barasaba ubuyobozi kubakiza ikibazo cy'abo bavuga ko ari indaya zikodeshereza amazu yo gucururizamo abana b'abakobwa, ndetse n'abana b'abasore bagashukwa n'abo bavuga ko bakabaye ababyeyi babo bakabararana nyuma yo kubasindisha inzoga bise Imizibo.



Kuri iki cyumweru tariki 2 Gicurasi 2021, nibwo umunyamakuru wa InyaRwanda.con yageze mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba, umudugudu wa Gashaka maze ahasanga inkuru zitandukanye ziganjemo izo kuba hari ikibazo cy'abana b'abahungu bararanwa n'aba mama bakuze, ndetse n'abandi batandukana n'abagabo babo barangiza bagakodesha amazu bakayashyiramo abana b'abakobwa bagasa n'ababacururizamo ku bagabo bashaka abo kuryamana nabo.


Ayinkamiye Olive uhagarariye Koperative y'Indaya zo muri Mudende (Rwanyakayaga) bivugwa ko yubatse inzu yo gucururizamo abana b'abakobwa ku bagabo bashaka kubasambanya

Ibi byemeje n'ababyeyi twasanze muri uyu Mudugudu barimo umuyobozi w'Isibo yitwa 'Ndi Umunyarwanda', Niyitegeka Joseline wemeye kutuvugisha akatubwira uko ikibazo kimeze n'uko ubuyobozi bw'aho bubifata. 

Yagize ati "Twe impamvu tuvuga ko atari byiza, nk'umubyeyi uba yarabyaye, yarangiza agafata umwana w'imyaka cumi n'itanu cyangwa cumi n'itandatu bakararana biba biteye ikibazo, umwe ari umugore undi ari umusore. Cyangwa ukabona nk'inzu abadamu bayibamo ukajya ubona binjiza abagabo utazi iyo bava n'iyo bajya, na cyo aba ari ikibazo".

"Abana bacu b'abasore ntabwo bafatwa ku ngufu ahubwo abo badamu babagurira inzoga zitwa Imizibo na Sapiro bamara gusinda bakabona kubashora muri ubwo bukozi bw'ibibi bamwe ari urubyiruko abandi ari aba mama. Uyu munsi twabyiboneye ku mugaragaro n'umuyobozi w'umudugudu arabimenya mbese ni ikibazo. Umugabo yacyuwe ageze mu nzu asanga uwo mwana w'umuhungu yiryamiye ku buriri aratabaza".

Mu gushaka kumenya neza niba koko uyu mwana w'umuhungu yemera ko yari yararanye n'uyu mubyeyi, yaduhakaniye atubwira ko yari yiyicariye bisanzwe mu nzu gusa ngo bamusanzemo bahita bavuga ko bararanye. 

Mutwara Sibo yatangarije InyaRwanda.com ko kuba abayobozi b'Amasibo badahabwa agaciro ndetse n'abayobozi bakabigendera kure cyangwa bakamagana ubivuze ho mu itangazamakuru ari byo bituma ibintu bipfa biturutse mu gusuzugurwa. Yasabye ko kandi ubuyobozi bwabafasha mu kurwanya inzoga y'umuzibo n'iya sapiro ndetse bakanashaka uko abana birirwa bazerera bashakirwa uko bigishwa imyuga bakava ku muhanda.

Umuyobozi w'Isibo ya Ndi umunyarwanda Niyitegeka Joseline yaganiriye na InyaRwanda.com

Umuyobozi w'Akagari ka Rwanyakayaga kabarizwamo umugore witwa Oliver bivugwa ko yubatse inzu yo gucururizamo abo bana b'abakobwa, Byukusenge Nicodemu yatangarije InyaRwanda.com ko iki kibazo ntacyo azi gusa atwemerera ko agiye kugikurikirana neza bakamenya imvo n'imvano yacyo, bakabona n'uko bagikemura. Yagize ati "Icyo kibazo ntacyo nzi ni nabwo nacyumva ariko tugiye kugikurikirana tumenye uko twagikemura".

Nubwo uyu muyobozi yabihakanye ariko abaturage ndetse na Niyitegeka Joseline bemeza ko ari ikibazo cyabaye ikimenyabose ari nayo mpamvu basaba ubufasha, byaba bidakozwe abana b'u Rwanda bagakomeza kwangirikira mu maboko y'indaya no kwicwa n'inzoga z'inkorano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND