RFL
Kigali

Kim Kardashian yahakanye ko atigeze yinjiza mu gihugu igishushanyo cy'ikibano cyizwi nka 'Fragment of Myron's Anthena

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2021 16:13
0


Igishushanyo cya Fragment of Myron's Anthena ni kimwe mu ishushanyo bihenze cyane byo mu myaka ya cyera gikomoka mubu Roma bwa kera.Byavuzwe ko cyaba cyaraguzwe na Kim Kardashian nyuma yo kwibwa nyamara yabihakanye.



Umunyamideli Kim Kardashian yamaze guhakana ko atigeze yinjiza cyangwa ngo agure igishushanyo cya Fragment of Myron's Anthena gikomoka mubu Roma bwa cyera.Mu mwaka wa 2016 nibwo habonetse facture yaguze iki gishushanyo yanditseho amazina ya Kim Kardashian nyamara atariwe bwite wakiguze.


Iki gishushanyo cyo mubwoko bwa Sculpture kigaragaza igice cy'umugore wabayeho mwiza  witwa  Samia wakomokaga mu mujyi wa Anthena.Ubwo cyakorwaga icyo gihe cyahawe izina rya Fragment of Myron's Anthena.Uko imyaka yagiye ihita indi iza cyabikwaga muri musee iherereye i Roma gusa cyiza kuburirwa irengero muri 2015.

Ubwo Kim Kardashian n'uwahoze ari umugabo we Kanye West barimo gusubiramo inzu babagamo iherereye mu gace ka Calabasas ho muri Los Angeles muri 2016 nibwo hagaragaye impapuro zerekana uwaguze icyo gishushanyo cyibwe muri musee ko ari Kim Kardashian.


Axel Vervoordt umugabo kabuhariwe mu gutunganya amazu no kuyategura ukomoka mu Bubiligi niwe watunganyaga inzu ya Kim Kardashian na Kanye West avuga ko atigeze abona igishushanyo cya Fragment of Myron's Anthena muri iyo inzu ubwo yayitunganyaga ahubwo ko we yigeze kucyigura nyuma nawe akagisubiza gusa yemeza ko atacyiguze na Kim Kardashian.

Umuvugizi wa Kim Kardashian yabwiye ikinyamakuru The Daily Mail ko ibi bivugwa ari ibihimbano,yagize ati "Kim ntiyigeze agura icyi gishushanyo nibwo bwa mbere yanamenya ko kibaho.Turizera ko ari abandi bantu bakiguze bakacyandika mu izina rya Kim Kardashian mu nyungu zabo bwite".


Yakomeje agira ati "Turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitswe hakamenyekana ubyihishe inyuma kuko atari Kim Kardashian nkuko byagaragaye ku mpapuro zacyiguze ziriho amafaranga angana na $750,000".

Src:www.dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND