RFL
Kigali

Byukusenge watabarijwe n’ibyamamare ari mu Banyarwanda 17 barekuwe na Uganda nyuma y’igihe bafunzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2021 16:33
0


Umunyarwandakazi Byukusenge Jennifer wiga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya, ari mu Banyarwanda 17 bagejejwe mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Uganda, aho bari bamaze igihe bafungiye muri Gereza zitandukanye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, hagejejwe Abanyarwanda 17, barimo abagore batatu bari bamaze igihe bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

Radio Rwanda, ivuga ko mu buhamya bwabo bavuze ko 'bakorewe iyicarubozo rikomeye, aho bamwe bakubitwaga abandi bakarara bambaye amapingu bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda'. Bavuze ko bambuwe ibyo bari batunze birimo amafaranga n'inzu. Bavuga ko badateze gusubira muri Uganda.

Byukusenge Jennifer yashimuswe tariki 05 Mata 2021 i Kampala muri Uganda bikozwe n’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, CMI. Virunga Post yatangaje ko uyu mukobwa yari afungiye mu buroko ku biro bikuru bya CMI Mbuya mu Mujyi wa Kampala.

Kuva icyo gihe, abantu batandukanye bazwi barimo Muyoboke Alex, Dj Phil Peter, Asinah, Patycope n’abandi byatangiye kotsa igitutu Leta ya Uganda ngo irekure uyu mukobwa washimuswe n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Byukusenge Jennifer yagiye muri Uganda n’indege ya RwandAir tariki 03 Mata 2021, kubwira Mama we Mariam Mukamusoni iby’ubukwe yiteguraga. Bivugwa ko uyu mukobwa atwite inda y’amezi atatu.

Tariki 07 Mata 2021, CMI yafashe Byukusenge Jennifer imwambika ibitambaro ku maso n’amapingu imujyana kwa Nyina gusaka urugo.

Byukusenge yabwiye Nyina ko yakubiswe bikabije ubwo yabazwaga n’abakozi ba CMI, bamubaza icyo yagiye gukora muri Uganda.

Uganda ikomeje gufunga Abanyarwanda mu bihe bitandukanye. Mu 2020, umupaka wa Kagitumba wanyujijweho Abanyarwanda barenga 100 bari bafungiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umubano w’u Rwanda Uganda umaze igihe kitari gito urimo agatotsi.

Gufungira Abanyarwanda muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubakorera iyicarubozo byakajije umurego kuva mu 2017, kugeza ubwo u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.


 Byukusenge Jennifer n’abandi Banyarwanda 16 barekuwe na Uganda nyuma y’igihe bari bamaze bafungiyeho


Byukusenge ari mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya

Byukusenge yari yagiye muri Uganda kubwira Nyina iby’ubukwe ari gutegura

Umunyarwandakazi Byukusenge yashimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI tariki 5 Mata 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND