RFL
Kigali

Riderman yavuze ku mfura ye yatangiye kugaragaza kugera ikirenge mu cye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2021 15:05
0


Eltad Rusangiza, imfura y’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] na Miss Agasaro Nadia Farid yatangiye kugaragaza impano idasanzwe mu muziki atera ikirenge mu cya Se umaze imyaka irenga 10 mu muziki.



Riderman yashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho y’umunota umwe n’amasegonda 21’ y’umuhungu we ari kurapa, avuga ko ariwe muraperi akunda cyane.

Uyu mwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itandatu, yambaye nk’abaraperi, ingofero, amataratara, inkweto benshi bazi nka Timba; anagaragaza ubushake n’ibyishimo byo kuririmbira ku ndangururamajwi yahinduye ubuzima bwa benshi.

Atangira abwira Se ko agiye kurapa agatondekanya amagambo menshi mu rurimi rw’Igifaransa, harimo amwe atumvikana neza bitewe n’uko akiri muto. Aririmba ajyanisha n’ibimenyetso by’umubiri nk’umuraperi koko! Akavuga ko ari Igisumizi.

Anasuhuza umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusinya amasezerano ya Miliyoni 150 Frw yo kwamamaza Kigali Arena.

Umugore wa Riderman, Nadia Farid Agasaro yakoresheje emoji z’umutima mu kugaragaza ko yishimiye impano y’umuhungu we.

Abarimo Basile Uwimana, Phil Peter, Luckman Nzeyimana, Tidjara Kabendera, Dj Marnaud, Mico The Best, Igor Mabano n’abandi bagaragaje ko bishimiye impano y’uyu mwana wa Riderman.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Riderman yavuze ko nta ndirimbo y’umwana we ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Yavuze ko amashusho yasakaje kuri Instagram ye yafashwe mu buryo butari bwateguwe. Ati “Biriya mwabonye ni ibyo twakoze twikinira, kuko hari igihe ansanga muri studio ndi gukora agashaka kunyigana nkamureka akajya kuri Microphone.”

Riderman yavuze ko umwana we akiri muto, ariko ko igihe nikigera cyo guhitamo icyo akora “Nzamushyigikira mu cyo azahitamo cyose". Uyu muraperi avuga ko umwana we yitonda, ari umunyabwenge kandi "ugira urugwiro cyane."


Imfura ya Riderman yatangiye kugaragaza ko inyotewe no kuririmba

Riderman yavuze ko yiteguye gushyigikira umuhungu we mu mahitamo yose azafata








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND