RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021: Umufaransa Valentin Ferron yegukanye agace ka kane, Sanchez agumana umwenda w’umuhondo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2021 13:38
0


Umufaransa Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie, ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, Kigali- Musanze, kareshya n’ibilometero 123,9, akoresheje amasaha 3h13’47” akaba yarushije umunyarwanda Manizabayo Eric wasoje ku mwanya wa gatatu amasegonda 4, mu gihe umunya-Colombia Sanchez acyambaye umwenda w’umuhondo.



Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bakoze iyo bwabaga, babiri basoza mu 10 ba mbere nyuma yuko Manizabayo yasoje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda ane, mu gihe Nsengimana Jean Bosco yasoje ku mwanya wa karindwi arushwa amasegonda 46 n’uwa mbere.

Valentin Ferron yagereye ku murongo rimwe na mwene wabo w’umufaransa Pierre Rollond, bakoresheje ibihe bimwe gusa ipine ry’igare rya Valentin rigera mu murongo bwa mbere, ahita yegukana agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021.

Nubwo umunya-Colombia Sanchez Brayan wambaye umwenda w’umuhondo yasizwe umunota umwe n’amasegonda 29 mu gace k’uyu munsi, ntibyakuyeho n’ubundi ko agumana uyu mwenda, bakazakina agace ka gatanu n’ubundi awambaye.

Urutonde rusange ruyobowe na Sanchez Brayan umaze gukoresha amasaha 13h20’18” ibi bihe akaba abinganya na bagenzi be 8 barimo abanya-Colombia babiri.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa 28, akaba arusha iminota 5 n’amasegonda 53 n’uwambere.

UKO ISIGANWA RYAGENZE

Aka gace ka kane ka Tour du Rwanda kahagurukiye Kimironko imbere y’isoko karasorezwa mu mujyi wa Musanze ku ntera y’ibilometero 123,9.

KM 9 - Abakinnyi b'imbere bamaze gusiga igikundi cya kabiri amasegonda 40.

KM 11 - Quintero ejo watsindiwe muri metero 10 za nyuma amaze gusigara, yari yatorokanye n'abandi 10 ariko ubu imbere hasigaye 9.

KM 16 - Abakinnyi icyenda b'imbere bamaze gusiga abandi 1'20'', harimo Nsengimana Jean Bosco, Uhiriwe Byiza Renus, Manizabayo Eric na Hakizimana Seth.

KM 22 - intera ikomeje kwiyongera, ubu 9 b'imbere barasiga abandi 1'37''

KM 25 - intera ikomeje kwiyongera, ubu ni 1'55''.

KM 30 - itsinda ry'icyenda b'imbere rikomeje kongera umuvuduko, ubu ni iminota 2'10''. Mu kanya baratangira kuzamuka Shyorongi.

Abakinnyi 9 ba mbere batangiye kuzamuka Shyorongi.

KM 36 - intera ikomeje kwiyongera ku bakinnyi 9 b'imbere, ubu ni 2''40''. Aha bahataniraga amanota yo kugera aha mbere.

KM 38, Abakinnyi 9 ba mbere bakomeje kongera umuvuduko, ubu ikinyuranyo ni +3'20''

KM 39- Uhiriwe Byiza Renus arasigaye, imbere hasigaye abakinnyi 8.

KM 40 - isaha ya mbere y'isiganwa bari gukoresha byibura Km 39,4 ku isaha. Abakinnyi 8 ba mbere basize abandi iminota 4.

Amanota yo kuzamuka umusozi wa kabiri (Shyorongi):  Goytom, Teugels, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco

KM 47-Abakinnyi umunani ba mbere bamaze kuzamuka umusozi wa Shyorongi. Ubu intera ni 3'50''

KM 52 - ikinyuranyo gitangiye kugabanuka, ubu harimo iminota 3'35.

KM 76- Abakinnyi 8 b'imbere bongeye kongera umuvuduko, ubu barasiga abandi iminota 4'40''.

KM 92 - Abakinnyi 8 b'imbere bakomeje kwanikira abandi, ubu bari kubasiga iminota 6'20''

KM 96 - Attaque ya Nsengimana Jean Bosco ariko ari gucungirwa hafi na Rolland Pierrre wa B&B Hotels, uyu yegukanye etapes ebyiri muri Tour de France.

Nsengimana Jean Bosco na Hakizimana Seth birangiye basigaye, ubu imbere hari Lagab (Algérie), Ferron (Total-Direct Energie), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Goytom (Erythrée), bari kuzamuka Buranga.

Batanu bari imbere basize igikundi cya benshi iminota 5'10", bagasiga metero 300 abarimo Bosco na Seth.

Batanu bari imbere Lagab (Algeria), Ferron (Total-Direct Energie), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Goytom (Eritrea)

Manizabayo niwe wegukanye amanota yo kuzamuka kurusha abandi, ku gasozi ka kane k’aka gace.

Isiganwa rigeze mu birometero 15 bya nyuma. Ubu hari abakinnyi barindwi bari imbere bakaba bamaze gusiga bagenzi babo bari mu gikundi kiri inyuma 5:05.

Mu birometero 8 bisoza isiganwa. Abakinnyi ubu baracyari 7 imbere ariko igikundi kibari inyuma kimaze kugabanya iminota basizwe ubu yavuye kuri itanu igeze ku yisaga 2.

Mu birometero bibiri bisoza irushanwa, Nsengimana Jean Bosco bamaze kumusiga,  imbere hasigaye abakinnyi 6.

Ferron yongereye umuvuduko mu kirometero cya nyuma, Pierre Rolland aramukurikira, Manizabayo nawe afatiraho.

Agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021 karasojwe. Kegukanywe na Valentin Ferron ukurikiwe na Pierre Rollond.

Kuri uyu wa kane Tour du Rwanda 2021 irakomeza hakinwa agace ka gatanu ka Nyagatare- Kimironko ku ntera y’ibilometero 149,3.

Abanyarwanda bagerageje guhatana mu gace ka kane

Abakinnyi bakunze kugendera mu gikundi kimwe

Mugisha Samuel mu gikundi ahatanye

Valentin yasoje agace ka kane ariwe uri imbere

Uko basoje agace ka kane bakurikiranye

Uko bakurikirana ku rutonde rusange nyuma y'uduce tune tumaze gukinwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND