RFL
Kigali

Kiyovu Sport yemeje Ndayiragije Etienne nk’umutoza mushya, asabwa kwegukana igikombe cya Shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2021 12:31
0


Nyuma yo kwirukana Karekezi Olivier kubera imyitwarire idahwitse n’umusaruro mubi, Kiyovu Sport yemeje Umurundi watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania, Ndayiragije Etienne nk’umutoza mushya w’Urucaca, asabwa n’ubuyobozi kwegukana kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.



Ndayiragije yasinyiye Kiyovu Sport amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, nyuma izi mpande zombie zikazicara zigasuzuma uko yitwaye, amasezerano akaba yavugururwa agahabwa ay’igihe kirekire cyangwa agasezererwa.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umunyamabanga w’iyi kipe, Munyengabe Omar, yemeje ko Etienne Ndayiragije ariwe musimbura wa Karekezi Olivier, ndetse akaba yasabwe kwegukana igikombe.

Yagize ati”Nibyo, Etienne niwe mutoza twahisemo, tuzakorana kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, hanyuma dusuzume umusaruro yatanze ubundi tuganire ku masezerano y’igihe kirekire.

“Icyo twamusabye ni ukwegukana igikombe cya shampiyona kuko nicyo duhora turirimba”.

Omar yavuze ko mu gihe atatwara igikombe atahita asezererwa ahubwo hazarebwa uko yitwaye muri rusange, ubundi hakagenwa ahazaza he muri Kiyovu Sport.

Uyu munyamabanga yavuze ko Ndayiragije azakorana n’abatoza bari basanzwe bakorana na Karekezi kandi bizeye umusaruro uzava mu bufatanye bwabo, gusa ngo hagize umubangamira mu kazi ke ntibamurebera izuba, bahita bamwirukana.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru Tariki ya 02 Gicurasi 2021, ni bwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier kubera impamvu zitandukanye basobanuye zirimo imyitwarire idahwitse n’umusaruro mubi.

Nyuma y’amasaha macye Karekezi yirukanwe, Ndayiragije wanakiniye Mukura Victory Sport akanatoza Ikipe y’igihugu ya Tanzania ‘Taifa Stars’ niwe wamusimbuye ku kazi ko gutoza Kiyovu Sport.

Etienne yashyize umukono ku masezerano muri Kiyovu Sport kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ndetse akaza no kureba umukino iyi kipe iza gukina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu.

Kiyovu Sport yatsinzwe umukino wa mbere wo mu matsinda, aho yatsindiwe i Rubavu na Rutsiro FC 2-1, ikaba iseruka mu mukino wa kabiri ikina na Rayon Sports bari kumwe mu itsinda kuri uyu wa gatatu, saa cyenda kuri Stade Amahoro.


Etienne Ndayiragije yasabwe guhesha Kiyovu Sport igikombe cya shampiyona mu masezerano azarangirana n'uyu mwaka w'imikino

Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sport

Etienne Ndayiragije yatoje ikipe y'igihugu ya Tanzania 'Taifa Stars'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND