Kigali

Bruce Melodie agiye kwamamaza Kigali Arena kuri Miliyoni 150

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/05/2021 18:07
0


Bruce Melodie agiye kwamamaza Kigali Arena kuri Miliyoni 150 z'amanyarwanda mu gihe cy'imyaka itatu bakorana ashinzwe kumenyekanisha iyi nyubako aho azaba nawe yemerewe kuyikoreramo ibitaramo n'ibindi bitandukanye.



Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe bitewe n'ibihangano bye bikunzwe n'abatari bake. Uyu muhanzi umaze kuyobokwa n'ibigo bitandukanye mu kubyamamaza, nawe yabigize iturufu nziza yo kuresha abakiriya kubera ko ashyiramo imbaraga zose kugira ngo icyizere bamugiriye akigaragaze.


Bruce Melodie ashyira umukono ku masezerano

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena aho Bruce Melodie, akaba ari amasezerano ya miliyoni 150 z'amanyarwanda aho uyu muhanzi azamamaza anamenyekanishe iyi nyubako yagenewe imyidagaduro.

Mu bikubiye muri aya masezerano ni uko uyu muhanzi azajya ahakorera ibitaramo n'ibiganiro n'itangazamakuru n'ibindi bitandukanye mu gihe we ashinzwe kumenyekanisha Kigali Arena.

Bruce Melodie yasinye amasezerano y'imyaka itatu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND