RFL
Kigali

Amaso agiye kongera kwerekezwa mu binyamakuru by'u Bwongereza kubera nanone Oprah Winfrey

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2021 6:56
0


Nta minsi myinshi ishize ibinyamakuru byose byarerekeje amaso mu Bwongereza kubera ibyago bwagize bubura Igikomangoma Phillip umugabo w'ibigwi kandi wari ukwirie Umwamikazi. Ariko mbere yaho nabwo byari ibicika kubera ikiganiro rurangiranwa cya Oprah n'umuryango wa Harry na Markle.



Kuri ubu ibintu bikaba byongeye kuba ibidasanzwe benshi bakaba bibaza uko filime mbarankuru yakozwe ku bufatanye bw'igikomangoma Harry na Oprah izaba imeze.

Ibi bije nyuma y'ikiganiro cya Oprah yagiranye na Dr Bruce D.Perry kuri televiziyo ya CBS uyu muherwekazi akorera, maze akavuga ko we n'uwo mugabo bamaze imyaka igera kuri ibiri batangiranye umushinga mugari wa filime izibanda ku bibazo byibasira intekerezo.

Yongeraho ko bayikoze bafatanije n'igikomangoma cyo mu bwami bwa Sussex cyangwa bw'u Bwongereza, Harry. Ati "Ndashaka gusobanura neza impamvu inkuru y'ubuzima bwanjye nshaka kuyikoresha mu gufasha abandi".

Iby'iyi filime byatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2019 ariko igenda isubikwa gushyirwa hanze bitewe n'impamvu zinyuranye ariko noneho mu minsi itari iya kure iratangira gukurikiranwa nta kabuza.

Ibi kandi bikaba byaranaciwemo amarenga mu kwezi kwa Werurwe mu kiganiro cy'umuryango wa Harry na Oprah ubwo Markle yagarukaga ku kuba yarashatse kwiyahura ubwo yari atwite Archie umuhungu we kubera ibibazo yagiriye mu ngoro y'ubwami bw'u Bwongereza.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND